Amavubi yigirijeho nkana ibirwa bya Seychelles abitsinda ibitego 10-0

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 10/09/2019, Saa 20:00:16 Yasuwe inshuro 55

Kuri uyu wakabiri taliki ya 10 Nzeri 2019, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi mu mukino wo kwishyura wayihuje n’ikipe y’igihugu cya Seychelles yongeye kiuyinyagira ubugira kabiri.

Ni umukiino warangiye u Rwanda rutsitze ibitego 7 ku busa, byose hamwe biba ibitego 10 ku busa.

Umukino watangijwe n’umusifuzi Mogos Tsegay wo muri Eritrea. Amavubi ni yo yateye umupira bwa mbere, rutahizamu wayo Meddie Kagere atanga umupira kuri Bizimana Djihad na we asubiza umupira inyuma.

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande ni Ali Salih Suleiman, uwa kabiri ni Tewelde Yohannes mu gihe uwa kane ari Zekarias Dhebre Yonas, bose bo muri Eritrea naho Komiseri ni Otende Charles wo muri Congo Brazzaville.

Bimwe mu bice by’ingezi byaranze uyu mukino mu gice cya mbere, ku munota wa 16’ u Rwanda rwabonye Igitego cya mbere cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira w’umuterekano watewe na Hakizimana Muhadjiri, bawukoraho, ugarutse inyuma y’urubuga rw’amahina, uyu musore ukina muri Waasland Beveren mu Bubiligi atera ishoti riruhukira mu nguni yo hejuru mu izamu.

Ku muonota wa 27 Amavubi yatsinze gitego cya kabiri cyatsinzwe na Kagere Meddie ku mupira yateresheje umutwe, aroba umunyezamu Barra Romeo wari uhagaze ahagana imbere.

28’ u Rwanda rwatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku mupira wahinduwe na Kagere, Muhadjiri ashatse kuwutanguranwa na ba myugariro, awushota umunyezamu, ugarutse usanga Kapiteni Tuyisenge ahagaze neza, aterekamo igitego cya gatatu.

Ku munota wa 33’ u Rwanda rwatsinse igitego cya kane cyatsinzwe na Kapiteni w’Amavubi Tuyisenge Jacques ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina nyuma yo guherezwa neza na Bizimana Djihad

Ku munota wa 35’ hanzwe igitego Tuyisenge Jacques yari atsinze, iyo kiza kwemerwa kikaba cyari kuba icya gatanu.
Umusifuzi wo ku ruhande yahise yerekana ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 50’ u Rwanda rwatsinze igitego cya gatanu cyatsinzwe na Rutahizamu Meddie Kagere ku mupira wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 54’ u Rwanda rwatsinze igitego cya gatandatu ku mupira wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel mu izamu, umunyezamu Barra Romeo awutanga KAGERE, awushyira muri koruneri, Bizimana Djihad atera umupira w’umuterekano usanga Mukunzi Yannick ashyizeho umutwe, uruhukira mu izamu.

Ku munota wa 79’ u Rwanda rwatsinze igitego cya karindwi cyatsinzwe na
Hakizimana Muhadjiri ku mupira wakubise ipoto ugahita ujya mu izamu nyuma yo guhindurwa na kapiteni Tuyisenge Jacques.

ku munota wa 88’ u Rwanda rwahushije ubundi buryo bwari kuvamo igiteko cya 8 ycari gutsindwa na Tuyisenge Jacques wakinannye na Omborenga Fitina.

Iminota y’umukino 90 yarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 7, igiteranyo cyo mu mikino yombi kiba ibiteko 10-0





Abasifuzi basifuye umukino

Abafana b’amavubi