Amatora ya FERWAFA abaye imfabusa, Degaule arakomeza kuyobora

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/12/2017, Saa 13:01:27 Yasuwe inshuro 275

Akanama gashinzwe gutegura amatora muri Ferwafa kemeje ko mu gihe nta mukandida ubashije gutsinda amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Leamigo Hotel, komite ya Ferwafa iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle ikomeza kuyobora Ferwafa.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28 mu mategeko y’amatora, komite yari isanzweho irakomeza kuyobora Ferwafa kugeza igihe hazabera indi nama y’inteko rusange ya Ferwafa izaberamo andi matora.

Nyuma yo gukuramo kandidatira kwa De Gaulle, Rwemalika Felicite yatsinzwe n’impfabusa, agira amajwi 13 muri 52 y’abatoye.

"Iyo habonetse urutonde rw’abiyamamaza rumwe gusa, bigomba kubahirizwa. Niko twabigenje, Rwemalika abona amajwi 13, imfabusa ziba 39."

"Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, hakurikijwe ingingo ya 24, agace ka 2, amatorwa akorwa ku bwiganze busesuya bwa 50+1% ku uwatsinze. "

"Nanone twiyambaje ingingo ya 28 uko imirimo ikomeza gukorwa, inzego za Ferwafa zikomeza gukora kugeza igihe cy’amatora gishojwe. Natwe twasubijeho komite nk’uko Inteko rusange yabidusabye."- Kalisa Adolphe ’Camarade’ uyoboye akanama k’amatora.

Kalisa Adolphe yemeje ko kuri ubu amatora afunguye kuri buri wese, yaba abatsinzwe n’abandi banyarwanda bose bifuza kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kandi, umuyobozi wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura saa Cyenda mu rukerera ari we, ndetse nta wamuhatiye gukuramo kandidatire nk’uko bivugwa.

Ku ruhande rwa Rwemalika Felicite watsinzwe yiyamamaje wenyine, yavuze ko atari ahanganiye intebe yo kuyobora Ferwafa, ahubwo yaharaniraga impinduka muri Ferwafa ndetse azakomeza kuziharanira.

Uyu wari umukandida yakomeje avuga ko yashimishijwe no kuba yarabashije kwiyamamaza ari umugore kandi hari n’abandi bagabo benshi babitinye.

Ruhagoyacu


      

Tanga igitekerezo

-->