Amateka ya Mukura Victory Sport ikipe yo mu Majyepfo

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 12/02/2018, Saa 14:41:08 Yasuwe inshuro 300

Amateka y’ikipe ya Mukura yerekana ko yabayeho ikina ikagira abakunzi kuko yajyaga ibasha gutwara bimwe mu bikombe byakinirwaga mu Rwanda ariko ibikombe by’ashampiyona byo ntiyakundaga kubitwara.

Amateka y’umupira w’amaguru yemeza ko yatangiriye ku kibuga cyari imbere ya Economat Generale ya Diyoseze ya Butare.

Umupira w’amaguru ukaba aribwo watangiye gukinwa mu Rwanda mu 1928. Amakuru ava mu basaza bo hambere yemeza ko watangijwe n’Abafurere bayoboraga ishuri ryitwaga Indatwa nyuma rikaza kwitwa Groupe Scolaire officiel de Butare.

Mu gihe cy’ingoma ya cyami muri Astrida hari amakipe ayoborwa n’amadini keretse Amaregura y’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Aho Repubulika iziye mu mujyi wa Astrida habaye komine Mukura n’ikipe yabo ihita ifata iryo zina.

Izina rimaze kwemezwa bamwe mu bafurere bateraga inkunga ikipe basabye ko hakongerwaho Victory,ni uko rero ikipe yitwa Mukura Victory sports ityo.

Ibigwi bya Mukura na bamwe mu bakinnyi bayikiniye kuva mu 1961 kugeza ubu

Mukura yatwaye igikombe cya Pentecote ifashwa na SULFO.Nyuma yagize abakinnyi nka:Runyinya Barabwiriza,Karenzi Pierre Claver,Ngango Felecien, Karabaranga,Karongire Jean Baptiste, Kinyango Andre, Nakabwa Etienne, Baudouin Robero,Kayihura Camille, Kayirege Jean Claude, Gatama Kamarondo umukinnyi mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago yo mu Rwanda .

Rutagengwa Charles Alias Runuya, Dr Muhima,Sadiki Moise, Ruzindana Louis,Ndamage Vincent,Mutana Paul.

Nyuma y’ibyo rero Mukura yaje kuzamura bamwe mu basore bo muri amwe mu masegiteri yo hafi y’umujyi aribo: Rutayisire Emmanuel, Assuman Faradh,Rubatu Jean nawe ni muri rwa rwego rwa Mukura yabatizaga abanyamahanga,Ngiruwonsanga Emmanuel,Gasangwa Celestin Alias Tigana na mukuru we Rudasingwa Justin Alias Gaturira,Mukura rero muri kwakubatiza yazanye umukongomani kabuhariwe witwaga Nderema bahita bamwita Ndamage Jules,Gashirabake Assumana umwe mubanyezamu bari bazi gufata penalite.

Mutijima Janvier, Rutagengwa Theophil,Misago Boniface Alias , Cyanira,Nzeyimana Ignas, Ndagano, Mugemana Didas,Gahigi Innocent, Mahanga Thomas,Mwambari Andre ,Karekezi Kizito, Kopa Kitenge,Miyagato Hubert, Kato Patrick, Musisi,Rutegazihiga Martin,Ntwari Alias Gashubi,Masumbuko, Fuston n’umuvandimwe Paul,Ntare Fréderic, Mugiraneza Grégoire, Meme Tchité, Karurika Dieudonné, Hakizimana Charles,Bizimana Canisius,Muronda Jean Pierre,, Mugiraneza Léonard, Niyitegeka, Ishimwe Claude, , Rwagafirita Jean Pierre, , Nkurikiyumukiza Christian, Rajabu, Rubashimikore Kizito , Amuyali Damas. Djuma Saidi, Stanley, Ndayiragije Michel, Shaban Mohamed, Pacfique,Muhayimana Théoneste, Khaald Hassan, Modera Shabani, Bahati Olivier, Nduwimana Hassan, , Mutarambirwa Jabir, Munyaneza Djuma,, Hakizimana Jean, Onya Shungu, Rufigi Richard, Gashugi Abdul, Sororezo, Mugabo Alexis, Habonimana Amoni, Kalisa Nino, Ndeze François,Nshimiyimana Canisius, Ngawina, Milimo Médard, Ntabanganyimana Sèrge, Rugumana Bienvenu, HamissYusuf..Birori Daddy Agiti, Bizimana Didier, , Habimana Sebastien, Kagere Medie,Kalinda Viateur, Maniraguha Nicolas, Mpamo Amiel, Mudeyi Aquité, Mugisha Eninga Fredy, Mulinga, Kabiona Guily, Munyambegu Aboubakary,Murengezi K. Rodrigue, Ndayisenga Mbanyi, Ndikumana François Bodo, Nganza Alexis (Bébé), Nkurikiye Olivier, Nshimiyimana Aboubakar,, Nshimiyimana Venuste, Rurangwa Jules, Shyirakumutima Aziz, HUSSEN,Ndarabu Taata, , Yumba Kayite. Mukura y’ibyo bihe yakundaga gutwara ibikombe byakinirwaga mu rwanda Mukura ya Gatama ,Hubert, Rutayisire Emmanuel, Runuya, Gashirabake Asuman, Nzeyimana Ignace na Ngiruwonsanga.

Urutonde rw’abakinnyi bakinira ikipe ya Mukura kuri ubu.

1 Rwabugiri Omar

2 Bukuru Christophe

3 Manirareba Ambroise

4 Harerimana Lewis

5 Mutebi Rashid

6 Arstide Habihirwe

7 Hakizimana Kevin

8 Hussein Cyiza Mugabo

9 Ndayishimiye Christophe

10 Jean Claude Zagabe

11 Ingabire Aimé Regis

12 Kwizera Trésor

13 Twagirayezu Fabien

14 Samba Cédric

15 Abu Ndayegamiye

16 Ibrahim Nshimiyimana

17 Gaël Duhayindavyi

18 Ndikumana Patrick

19 Rugirayabo Hassan

20 Nshimirimana David

21 Iragena Saidi

22 Hatungimana Basile

23 Simpenzwe Hamidou

24 Nkomeje Alexis

Abatoza b’ikipe ya mukura kuri ubu

  • -Francis Haringingo: umutoza mukuru w’ikipe
  • -Rwaka Jean Claude:umutoza wungirije
  • -Mugabo Alex:umutoza w’abazamu
  • -Nshimyumuremyi Baptiste:umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi(team physio)
    Komite nyobozi
  • -Olivier Nizeyimana: umuyobozi mukuru(president)
  • -Ablaham Nayandi: umuyobozi wungirije(vice president)
  • -Fidele Niyobuhungiro: umunyamabanga(SG)
  • -Pauline Mutemberezi: umubitsi (Treasurer)
    Kurutonde rwa shampiyona kuri ubu ikipe ya mukura vs ihagaze kumwanya wa 5 n’amanota 15.
    Twitter:@Rutagengwajean4

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Mbabajende Fabien   |   ku wa 12/02/2018, Saa 22:04

    Ok nishimiye amateka utugejejeho gusa ubutaha muzatubwire ibikombe byose ifite nimyaka yabitwayemo.
    2)abakinnye hambere bakiriho baba baba mugihugu cg hanze muzatubwire uko bameze
    3)ese ntamakuru ya Ishimwe cloude mwaturusha?
    Murakoze

  • 2

    Mbabajende Fabien   |   ku wa 12/02/2018, Saa 22:04

    Ok nishimiye amateka utugejejeho gusa ubutaha muzatubwire ibikombe byose ifite nimyaka yabitwayemo.
    2)abakinnye hambere bakiriho baba baba mugihugu cg hanze muzatubwire uko bameze
    3)ese ntamakuru ya Ishimwe cloude mwaturusha?
    Murakoze

Tanga igitekerezo

-->