Amarushanwa ya za Ministeri n’ibigo bya leta atangiye RLRC inyagira MITEC 4-1

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/08/2018, Saa 21:10:05 Yasuwe inshuro 589

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Kanama 2018,i Remera kuri kibuga cya FERWAFA, hatangiye amarushanwa ahuza za Ministeri n’Ibigo bya leta. Ku ikubitiro, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amateko (Rwanda Law Reform Commission ) inyagiye Ministeri y’Ikoranabuhanga(MITEC) ibitego 4-1.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ariko mu kanya katarambiranye RLRC yagaragaje ko irusha cyane Ministeri y’Ikoranabuhanga kuko igice cya mbere cyarangiye itsinze ibitego 2-0.

Igice cya 2 MITEC yabashije kwishyura igitego kimwe ariko bikurikirwa no gutsindwa ibindi 2 byikurikiranyije biba 4 byose hamwe,ari nako umukino warangiye.

Mu yindi mikino yabaye Ministeri y’ububanyi n’amahanga(MINAFFET) yanyagiwe na Minisisteri ishinzwe abakozi ba Leta (MIFOTRA) 9-0.

Uko indi mikino izakinwa biramenyakana kuri uyu wa mbere w’icyumweru dusatira.

Abakozi ba RLRC bitabiriye uyu mukino bashyigikira ikipe yabo
Umukinnyi Dominique uri mu batsinze ibitego aramukanya na mugenzi we bakorana bishimira intsinzi

      

Tanga igitekerezo

-->