Amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Azam Rwanda Premier League agiye guhurira mu gikombe cya Heroes Cup kizatangira kuwa 23 z’uku kwezi kwa Mbere kugeza tariki ya mbere Gashyantare rikabera kuri sitade Amahoro.
Ayo makipe ni Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.
Uko imikino iteganyijwe; kuwa 23 Rayon Sports izahura na Police naho APR ihure na AS Kigali ,ku munsi wa nyuma taliki ya mbere k’umunsi w’intwali Police FC izahura na AS Kigali naho APR ihure na Rayon Sports.
Buri ekipe izahura na ngenzi yayo, hanyuma akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA bicare barebe amanota ndetse n’ikinyuranyo cy’ibitego ,harebwe ukwiriye igikombe nyuma yo kureba ibyo byose.
Ku kibazo cy’uko niba Amavubi azaba agikomeje irushanwa rya CHAN (African Nations Championships)riteganyijwe gutangira kuwa 12 z’uku kwezi kwa mbere kuzageza tariki ya 4 z’ukwezi gutaha kwa 2 mu gihugu cya Morocco,amakipe azakinisha abakinnyi bahari ndetse n’abari mu igeragezwa kuza ku isoko ryigura n’igurishwa ryafungurwa muri uku kwa mbere kuzageza ubwo rizafungwa ku ya 31 ukwezi kwa mbere.
Uzatsindira iri rushanwa azahembwa amafranga miliyoni 3 z’amafranga y’u Rwanda n’imidari y’azahabu,uwa 2 azahembwa amafranga miliyoni 2 z’amafranga y’u Rwanda,uwatsindiye umwanya wa 3 azahembwa amafranga miliyoni 1.5 z’amafranga y’u Rwanda, n’imidari ya bronze,mu gihe uwa 4 azahembwa amafranga miliyoni 1 z’amafranga y’u Rwanda.
Mbere y’uko irushanwa ritangira buri ekipe izagenerwa miliyoni 1 frw zo kwitegura.
Uko amakipe azahura
Umunsi wa mbere Kuwa 23 Mutarama
Rayon Sports vs Police FC
APR FC vs AS Kigali
Kuwa 27 mutarama umunsi wa 2
APR FC vs Police FC
AS Kigali vs Rayon Sports
Tariki ya 1 gashyantare
Police FC vs AS Kigali
Rayon Sports vs APR FC
Source: Newtimes.co.rw