Amagare: u Rwanda rwabuze umudali ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/02/2018, Saa 15:35:50 Yasuwe inshuro 564

Kuri uyu wa gatandatu wari umunsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika mu gusiganwa ku magare, aho wari umunsi wo gusiganwa mu muhanda ku bahungu, abakobwa ndetse n’abagore gusa imidali yose yegukanywe na Eritrea na Ethiopia, Abanyarwanda baza inyuma

Mu minsi ibiri yabanje y’iri rushanwa riri mu akomeye anubashywe cyane kuri uyu mugabane, u Rwanda rwari rwabashije kwatwara neza muri rusange rwegukanamo imidali umunani irimo iya zahabu, iya silver na bronze mu byiciro bitandukanye, haba mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe no gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye. Ibyiciro byose byakiniwe mu muhanda wa Kicukiro – Nyamata.

Kuri uyu wa Gatandatu hari hatahiwe icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (road race) mu bangavu (women juniors) bakoraga ibirometero 40, ingimbi (men juniors) zakoraga ibirometero 72 ndetse n’abagore bakuru (women elite) bakora ibirometero 84.

Bazengurukaga umuhanda wa Stade Amahoro (Mu Migina) -Controle Technique- Hotel Le Printemps- Kimironko (deviation Kibagabaga)- Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.

Mu bangavu hari hakinnye abakobwa 14 bahagarariye ibihugu birindwi, Abanyarwanda bane n’Umunya Eritrea umwe Kidane Desiet, aba ari nawe wegukana umudali wa zahabu akoresheje 01h32’26’’ akurikirwa n’Abanya- Ethiopia Kasahun Tsadkan wasize iminota 03’39’’ ahagerera rimwe na Hailu Zayid bakoresheje ibihe bingana.

Ikipe y’igihugu y’abagavu

Muri iki cyiciro Umunyarwanda Irakoze Neza Violette yaje ari uwa kane akoresheje 01h39’01’’ asigwa 06’35’’ n’uwa mbere; akurikirwa na Nzayisenga Valantine wabaye uwa gatanu asinzwe 11’39’’ n’uwa mbere.

Mu cyiciro cy’ingimbi ho Eritrea yakoze agashya yegukana imidali itatu yose, uwa zahabu utwarwa na HAILU Biniam wakoresheje 01h56’43’’ anganya na mugenzi we YOSIEF Tomas watwaye umudali wa silver naho MESFIN Hager yegukanye uwa bronze asizwe iminota 02’59’’.

Ni icyiciro cyagoye Abanyarwanda kuko n’umwanya wa kane watwawe na Azor Adriano wo mu Birwa bya Maurice, GHIRMAY Natan wo muri Eritrea afata umwanya wa gatanu MILLER Alex wo muri Namibia afata uwa gatandatu naho Umunyarwanda waje hafi akaba ari Gahemba Barnabé murumuna wa Areruya Joseph wabaye uwa cyenda mu gihe Habimana Jean Eric yabaye uwa 11.

Ikipe y’igihugu y’abagore, uyu munsi ntiyorohewe nabanya Ethiopie

      

Tanga igitekerezo

-->