Amagambo ya Karekezi Olivier kuri Instagram yateje ururondogoro

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 26/02/2018, Saa 14:56:26 Yasuwe inshuro 2550

Umutoza w’Ikipe ya Rayon Sports yanditse amagambo kuri instagram benshi bemeza ko aca amarenga ko yaba agiye kuva muri iyi kipe y’Uburu n’Umweru.

Ku rukuta rwe yashyizeho ifoto y’umwana we iherekejwe n’amagambo agira ati:"Verry soon ndashaka kubona familly yanjye."

Ibi bije bikurikiwe no gutsindwa na APR igitego kimwe ku busa mu mukino wa Shampiyona,kandi ku gikombe cy’intwari nabwo yaramutsinze, ibintu byateye aba Rayon kumubonamo nk’umutoza udashoboye.

Nubwo bimeze bityo, Mu ntagiro z’uyu mwaka w’imikino,Karekezi afite agahigo ko kuba yarahesheje Rayon Sports ibikombe byose byacaracaye mu Rwanda kandi mu gihe gito.

Ntawakibagirwa kandi ko kuva yaza mu Rwanda nk’umutoza wa Rayon Sports,uyu mugabo yafunzwe igihe akekwaho kugambanira ikipe y’igihugu Amavubi.

Iyi ni yo foto yavugishije benshi

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    nduway   |   ku wa 5/03/2018, Saa 23:24

    Hhhhhh Ndunv Bitagiy Kutworoher Kumpavank Karekez Agiy Ndanbanbay Cyan Gos Ntacyizers Ndusigarany Nones Asimbuw Nand

Tanga igitekerezo

-->