Abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda bashobora kujya bogeza shampiyona z’i Burayi imbonankubone

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/08/2017, Saa 16:27:44 Yasuwe inshuro 4147

Kuba Abanyamakuru b’imikino bashobora kujya bogeza imipira y’iburayi bibereyeyo ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 kanama 2017 ubwo startimes yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ubusanzwe iki kigo gifitanye amasezerano y"imyaka itanu(5) na shampiyona y’Abadage izwi nka BUNDESLIGA ndetse n’izindi shampiyona zitandukanye nka shampiyona y’Abatariyani SERIE A n’iyabafaransa LIGUE 1.

Hussen KAMANZI umukozi wa startimes ushinzwe iby’amasoko yavuze ko nyuma yuko umwaka ushize bohereje abafana bakajya kureba imwe mumikino ya shampiyona y’Abadage imbonankubone, kuri ubu ngo hagiye gutegurwa uburyo hazoherezwa Abanyamukuru bakajya kogeza imwe mu mikino y’i Burayi imbonankubone.

Hirya no hino ku isi shampiyona nibwo zirimo gutangira aho buri mufana ahanze amaso ikipe ye ko yamuha ibyishimo.

Mawazo Emmy


      

Tanga igitekerezo

-->