Abakunzi ba APR basuye Sugira, abatangariza ko azagaruka mu kibuga mu mezi 2

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 23/10/2017, Saa 06:34:30 Yasuwe inshuro 3497

Abakunzi ba APR FC bo mw’istinda rya online fan club baraye basuye umukinnyi Sugira Ernest uherutse kuvunika.

Abakunzi ba APR FC bi bumbiye mu itsinda rya APR FC online fan club ,basuye umukinnyi wabo ,bagamije kumwereka ko barikumwe no kureba uko ahagaze, gusa batangaje ko basanze ameze neza kuko arimo koroherwa.

Sugira Ernest yababwiye ko igihe yahawe na muganga icyo kugaruka mu kibuga hasigaye amezi abiri.

Uyu musore yagarutse muri APR FC avuye mu gihugu cya Congo Kinshasa muri Vita Club atagiriyemo ibihe byiza nk’ibyo yari yitezweho.

Uyu musore kandi yatangiye kumenyekana akinira AS Muhanga,APR FC iramubenguka ariko ntiyagiriramo ibihe byiza aza kwerekeza muri As Kigali ari naho Vita Club yamuguze imukuye nyuma yo kwigaragariza mu mavubi ,mu gikombe cya CHAN cyabereye mu Rwanda umwaka wa shize Wa 2016,Sugira yavunikiye mu ikipe y’ igihugu ubwo hitegurwaga imikino ya CHAN .

Amafoto




      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Florence imena   |   ku wa 23/10/2017, Saa 17:36

    Ndashimira abanyamuryango ba online fans club kurukundo bakomeje kigaragariza abakinnyi babo unit as one family

  • 2

    Diane   |   ku wa 23/10/2017, Saa 17:38

    Igitekerezo*genda online waramamaye niyompamvu nange ngomba kuzamo sasa

  • 3

    Ishimwe   |   ku wa 23/10/2017, Saa 18:09

    Mbega byizaaa!!!bagize neza gusa nawe kd tumwifurije kumera neza ukobigomba

  • 4

    achel   |   ku wa 23/10/2017, Saa 20:33

    Igitekerezo*online fan club turabashimiye bakoze igikorwa cyiza

  • 5

    matabaro   |   ku wa 24/10/2017, Saa 05:31

    Igitekerezo online murabambere mukomerezaho urukundo gufatanya muribyose bijye bibaranga nogukorere hamwe murakoze

  • 6

    Gasana Dado   |   ku wa 24/10/2017, Saa 10:32

    Online fan club ndayamera si ugufana gusa nohanze y’ikibuga irakora. Mukomereze aho.

  • 7

    Sun boy peter   |   ku wa 15/12/2017, Saa 14:41

    Igitekerezo*Oline murabamber kbs muz kwisonga! gusa mwakoze neza imana izabitura

Tanga igitekerezo

-->