France: Perezida Emmanuel Macron yahaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu imidali y’ishimwe(AMAFOTO)

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 5/06/2019, Saa 15:21:31 Yasuwe inshuro 301

Nyuma yigihe kigera ku mwaka ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itwaye igikombe cy’Isi Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yambitse abagize iyi kipe imidari y’ubutwari, nk’ishimwe ry’uko bahesheje igihugu icyubahiro begukana igikombe cy’isi cya 2018.

Ni mu muhango wabereye i Champs-Élysées ku ngoro y’umukuru w’igihugu ubwo abakinnyi bagera kuri 23 bari bahagarariye Les Bleus mu gikombe cy’isi ndetse n’abatoza babo,bambitswe imidari y’ubutwari.
Ni nyuma y’igihe kigera ku mwaka iyi kipe itwaye igikombe cy’isi nyuma yo gutsinda Croatia ku mukino wa nyuma ibitego 4-2.

Iyi midari aba bakinnyi bahawe na Perezida, ni yo y’ikirenga ihabwa Abafaransa barimo Abasirikare cyangwa abasivili baba barakoreye igihugu ibikorwa by’indashyikirwa.
Perezida Macron yashimagije cyane kandi Paul Pogba, amwita umukinnyi utuje kurusha abandi mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Abakinnyi batandukanye nka Kylian Mbappe, Antoine Griezmann, Hugor Lloris, Ousmane Dembele, Paul Pogba, N’golo Kante n’abandi; bari babukereye ari nako bari kumwe n’abagize imiryango yabo.

Umutoza Didier Deschamps nawe yahawe umudari
Antoine Griezman
Rutahizamu Olivier Giroud
Raphael Valane n’umufasha we
Rutahizamu Klian mbappe ahoberana na perezida Macron
Byari ibyishimo ku bakinnyi bose
Blaise Matuidi hamwe n’umuryango we