Abakinnyi 3 b’amakipe akomeye bahesheje ishema u Rwanda imbere ya Ethiopia

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 5/11/2017, Saa 19:07:00 Yasuwe inshuro 2613

Rutanga Eric w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Muhadjili wa APR FC na Biramahire Abeddy wa Police FC nibo batsinze ibitego 3 by’u Rwanda byagaragaye mu mukino wahuje u Rwanda na Ethiopia,mu gihe Asechalew Girma na Abubakher Sanni batsindiye ikipe ya Ethiopia ibitego 2.

Ikipe y’igihugu Amavubi,yihagazeho ikura intsinzi muri Ethiopia mu mkino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Ibi biratanga amahirwe mu mukino wo kwishyura kuko, hano i Kigali bizasaba ikipe ya Ethiopia gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego 2.

Ethiopia cyo kimwe n’u Rwanda, zahawe amahirwe yanyuma yo kuba zabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa nabakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2018 izabera muri Marooc, gusa Ethiopie ikaba yarabanje guseta ibirenge ivuga ko uyu mukino ishobora kutawukina.

Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Ethiopie mu mikino yombi, izahita isanga izindi 15 muri tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda, tombola iteganyijwe kubera i Rabat muri Marooc tariki ya 17 Ugushyingo.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    claver   |   ku wa 6/11/2017, Saa 01:25

    Amavubi tuyarinyuma.

  • 2

      |   ku wa 7/11/2017, Saa 04:43

    amavubi nakomerezaho tuyari inyuma

Tanga igitekerezo

-->