Abakina imikino ngororamubiri bo mu Burusiya bashobora gufatirwa ibihano

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/01/2019, Saa 16:37:43 Yasuwe inshuro 213

Ikigo mpuzamahanga kirwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga mu bakinnyi, cyabwiwe numwe mu bagize akanama muri ibi biro ko nibatongera ibihano ku gihugu cy’Uburusiya bazaba bakoze ibidakorwa kuko aka kanama kasabye ko iki gihugu cyagaragaza ibigaragaza ko abakinnyi babo batakoresheje iyi miti.

Nkuko bitangaza n’igitangazamakuru cya the guardian kivugako aka kanama kasabye iki gihugu gukora ibishoboka kigatanga ibyo cyasabwe ariko ntikibikore doreko bari bahawe taliki ya 31 Ukuboza 2018, bakaba barasabwe ko batanga ibizamini byafatiwe I Moscow,iki kikaba ari kimwe mu byo basabwe byabananira ibihano bari bahawe by’imyaka 3 bahagaritswe mu kwezi kwa Cyenda 2018.

Sir Craig Reedie umuyobozi w’ikigo kirwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga

Umuyobozi w’iki kigo (WADA), Sir Craig Reedie yameje ko ku kigero cy’100% iki gihugu cy’Uburusiya kizajuririra iki cyemezo cyafatiwe cyo guhagarikwa imyaka 3 mu marushanwa yo gusiganwa yitabirwagaga n’abakinnyi babo.
Uku kujurira kw’Abarusiya kuzigwaho n’akanama kazahura taliki ya 14 Mutarama 2019 gusa bamwe bo muri aka kanama kemeza koi bi bihano bishobora kugumaho bigakomeza.

Kuko abari muri aka kanama bemeje ko itariki yatanzwe yo gutangwa kw’ibizamini itubahirijwe n’abayobozi bo mu Burusiya bananiwe kwerekana ko abakinnyi babo batigeze bakoresha imiti yongera intege.

Wada yahuye n’ibibazo bikomeye birimo amashyirahamwe (Nado :Natonal anti doping) yemeje ko hakitabwaho iki gihugu kuko bidakwiye gukoresha iyi miti, mu bamaganye ibi bikorwa harimo amashyirahamwe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nabo mu gihugu cy’Ubudage banasaba ko harebwa ibyemejwe na CRC.

“Turemeza ko Rusada irimo gukorana neza na Wada kugirango iki kibazo gikemuke ariko niba ibyakagombye gukoreshwa byarabuze ntakindi twakitaho gusa niba batarakoresheje iyi miti bigaragazwe.

Ishyirahamwe ryo mu bwongereza ryo ntiryagaragaje aho rihagaze bikaba bivugako hari aho bihuriye n’imibanire y’ibihugu byombi ku myitwarire.

“Kutemererwa kwinjira muri Laboratoire I Moscow kureba ibizamini by’abakinnyi nicyo cyari icya mbere cyagombaga kugenderwaho mu kwezi kwa Nzeli 2018 gusa ntibyashobotse ndetse bahabwa igihe ariko nticyakoreshwa uko gikwiye ngo batange ibizamini ku gihe.

“Ikigo CRC kigomba krangiza akazi kacyo ndetse Ukad ikaba itegereje kumenya ibizaba byasabwe iki gihugu bishobora kuzaba birimo no kubyongerera ibihano cyangwa hakemezwa bidasubirwaho ibyafashwe by’imyaka 3 batitabira imikino mpuzamahanga harimo imikino olympike ya 2020 izabera mu gihugu cy’ubuyapani
The Guardian

Bamwe mu bakina imikino ngorora mubiri mu Burusiya (Photos internet)

AKIMANA Jean de Dieu @rdn


      

Tanga igitekerezo

-->