Mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru ko Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ndetse na Gangi wari umaze iminsi arwaye bombi bahoze ari ba myugariro bakomeye b’ikipe y’igihugu Amavubi ko bitabye Imana.
Katauti yari yaraye akoresheje imyitozo muri Rayon Sports
Mu kiganiro Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports yagiranye na Kigali To day, yatangaje ko yahamagawe n’umusore ubana na Katauti, amubwira ko amurembanye ku buryo butunguranye, ariko agiye kumureba asanga amaze gushiramo umwuka
Yagize ati "Umusore babana yampamagaye ambwira ko Katauti arembye, ngo bari kumwe nta kibazo afite, ubundi amubwira ko ari kubabara mu gatuza, atangira no kubabara mu nda, aza kumuha Fanta ngo anywe arangije ahita ayiruka, akomeje kuremba ahita ampamagara"
"Nahise njya kumureba mugezeho nka Saa Sita z’ijoro nsanga aryamye ku gitanda yashizemo umwuka, nahise mpamagara ingobyi y’abarwayi ya CHUK, baje basanga yapfuye, birantungura cyane kuko yari yakoze imyitozo hamwe n’abakinnyi ubona afite imbaraga cyane nta kibazo na kimwe"
Hategekimana Bonaventure Gangi yitabye imana nyuma y’iminsi arwaye
AHagana saa cyenda ziki gitondo nibwon hamenyekanye amakuru y’urupfu rwuyu mugabo aho yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga basabye mushiki we wari umurwaje gutaha kuko yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine.
Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi, yari umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc, anakina kandi mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yashorejemo umupira kubera uburwayi.
Imana ibahe iruhuko ridashira