Umwaka utaha wa 2019 u Rwanda ruzohereza icyogajuru mu isanzure

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 13/12/2018, Saa 13:08:40 Yasuwe inshuro 541

Ku bufatanye na Leta y’Ubuyapani ibinyujije mu kigo cyayo gitsura amajyambere JICA n’ikigo gishinzwe ibirebana n’Isanzure mu Buyapani JAXA, u Rwanda ruzohereza icyogajuru mu kirere umwaka utaha wa 2019 aho kuba mu 2020 nkuko byari biteganyijwe.

Ibi byatangajwe n’ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Mayishita ubwo hizihizwaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 85 y’umwami w’Abami Akihito byabereye i Kigali ku wa 11 Ukuboza 2018, ubusanzwe byizihizwa ku wa 23 Ukuboza.

Mu rwego rwo kugira ubwigenge busesuye ku birebana n’itumanaho, u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ubuyapani yo gukora icyogajuru kizajya gikoreshwa n’u Rwanda kugenzura itumanaho ryarwo. Mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali muri Gicurasi 2018, itsinda ry’Abanyarwanda n’Abayapani ryamuritse ishusho igaragaza uko iki cyogajuru kizaba kimeze. Bane bari mu Buyapani mu mahugurwa ku ikoreshwa ry’ibyogajuru.

Miyashita yagize ati “Icyogajuru nyacyo cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere mbere y’inama ya Transform Africa mu 2019. Abahanga b’Abanyarwanda ubu bari gukurikira amasomo mu Buyapani, ndabifuriza amahirwe masa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza guharanira iterambere ry’umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.

Ati “Iki cyogajuru n’ingenzi mu gushyigikira igerwaho ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ni ingenzi cyane ku bihugu byombi. Hari ibintu byinshi dusangiye mu mubano w’ibihugu byombi uhereye ku kugarura no kubaka amahoro, impungenge ku mihindagurikire y’ibihe n’imibereho myiza y’abaturage.”

Igikorwa cyo kohereza icyogajuru cy’u Rwanda mu kirere cyari giteganyijwe mu mwaka wa 2020, gusa umwaka wa 2019 ushobora kurangira u Rwanda rubaye igihugu cya 5 muri Afurika gifite icyogajuru cyacyo mu isanzure nyuma ya Angola, Nigeria, Ghana n’Afurika yepfo.

Source: KT PRESS
Photo: Internet


      

Tanga igitekerezo

-->