Robots 10 za mbere ku Isi zifite imiterere n’imikorere idasanzwe

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 4/12/2017, Saa 08:35:00 Yasuwe inshuro 2113

Uko ibihe bisimburana ni ko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere kurusha ibindi bintu ibyo aribyo byose muri iyi si dutuyemo.

Kuva mu kinyejana cya 19 ubwo havumburwaga mudasobwa, abahanga,ibigo bitandukanye n’inganda bararushwana kuvumbura no gukora ibikoresho bitandukanye na porogaramu za mudasobwa byorohereza Muntu mu bikorwa bye bya buri munsi cyane ko ntawe wakirengagiza muri rusange akamaro ikoranabuhanga ridufitiye.

Icyakora nubwo ibi byose bikorwa na muntu birasa n’ibiri kuganisha ikiremwamuntu ahantu hatari heza bitewe nuko bimwe muri ibyo bikoresho nk’imashini zikoresha (Robot) bigenda bisimbura ibikorwa byari bisanzwe bikorwa n’abantu bikaviramo bamwe gutakaza akazi bari basanzwe bakora; raporo y’ikigo mpuzamahanga cy’amarobo (International Federation of Robotics) igaragaza ko mu mwaka wa 2030 abantu basaga miliyoni 800 bazaba baratakaje akazi kabo aho kazaba gakorwa n’amamashini [Robot], bitewe nuko umusaruro wazo ukubye inshuro nyinshi uwumuntu kandi zikaba zidakenera umushara wa buri kwezi n’ibindi bigenerwa umukozi mukazi.

Ni muri urwo rwego Rwanda Daily News yifashishije urubuga purbat.com ibakorera urutonde rwa Robot 10 za mbere ku isi zifite imitere n’imikorere idasanzwe.

10. NAO

Ku mwanya wa 10 turahasanga irobo yakozwe n’uruganda Aldebaran rwo mu Buyapani, ifite imiterere n’uburebure nk’ubw’umuntu; yakorewe gukora imirimo imwe n’imwe ivunanye isanzwe ikorwa n’abagabo nko guterura ibiremereye no gufunga ibyuma bikomeye. Umwihariko wayo ni uko ishobora no kukubyutsa igihe uryamye igendeye kumwabwiriza wayihaye.

9. ASIMO (Advanced Step in Innovative Mobility)

Iyi n’imwe muri robot zizwi cyane kubera umwihariko wayo mu kwinyagambura no kwihindukiza (movement capabilities), nayo iteye nk’abantu ifite ubushobozi bwo kwiruka no kugenda ahantu hagoranye nko mu bunyererere, cyangwa se kurira ikintu runaka.

Mu bindi biyigira idasanzwe ni uko yumva amajwi y’abantu, ndetse ikaba yakora igendeye kumabwiriza yabwiwe n’umuntu, ikunze gukoreshwa no kwifashiswa ahantu hari imirimo igoranye gukorwa n’abantu cyangwa ifite ingaruka ku bantu.

8. QRIO

Kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’uruganda rwa Sony ni iyi robot (QRIO), uretse ko na yo ikoze mu byuma ariko irusha NAO na ASIMO kugenda neza no gukora nk’umuntu. Ikindi kiyitandukanya na ngenzi zayo ni porogaramu iyikoresha (Control system) iyifasha kwitwara no gukora idategwa n’ikintu icyo ari cyo cyose. Ikunze gukoreshwa na yo mu mirimo igoye ku kiremwamuntu.

7. HRP-4

Umwanya wa 7 uriho irobo yakozwe n’uruganda Kawada rufatanyije n’ikigo k’igihugu cy’ubumenyi mu by’inganda n’ikoranabuhanga mu Buyapani; ntitandukanye cyane n’izo tumaze kuvuga haruguru gusa icyo urusha izindi ni uburebure bwayo n’ibikoresho ikozemo bituma ikoresho ibice byayo by’umubiri yisanzuye nko kunama guhindukiza amaboko no gusimbuka igihe biri ngombwa.

Iyi ikunze kwifashishwa mu mirimo yo mu rugo itandukanye isanzwe ikorwa n’abakozi bo murugo nko gutunganya ubusitani, gushyira ibintu ku murongo no gutegura ameza.

6. ROBOBEES

Bitandukanye nizo tumaze kubona, aha turahasanga robot ikoze mu ishusho y’uruyuki cyangwa isazi yakozwe n’abahanga mu bumenyi bo muri Kaminuza ya Harvard, ugendeye ku ngano yayo ushobora kuyisuzugura ariko ikora ibintu bidasanzwe birimo nk’ubutabazi, gushakisha ibyabuze no gukora ubutasi.

5. HRP-4C

Ku mwanya wa 5 ho hariho irobo yihariye ifite isura n’ibiganza bisa neza nk’iby’umuntu ariko ahandi ikoze mu byuma, ifite akabyiniriro ka “Miim” yakorewe mu Buyapani, yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nko kuririmba no kubyina cyane cyane mu njyana ya Pop; umwihariko wayo ni uko ijya yifashishwa nk’umuntu mu kugerageza izindi robot bitewe n’ubushobozi bwayo bwo kumva no kuvuga nk’abantu.

4. iCUB

Mu mushinga wiswe European Union’s Robot Cub, ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Butaliyani cyakoze irobo idasanzwe ifite umwihariko wo kugira moteri 53 ziyifasha gukoresha ibice biyigize nk’umutwe, amaguru, amaboko n’ibiganza mu buryo bwihuse kandi bworoshye; yakorewe kwigisha no kurera abana bakiri bato imirimo n’ubumenyi butandukanye.

3. Actroid-SIT

Muri robot zose tumaze kuvuga inyinshi zisanishaga n’imibereho y’abantu n’inyamaswa ariko ntiziteye neza nk’abantu, ariko iyi yo ifite umwihariko wo gusa, kuvuga no gukora nk’abantu; urebeye ku isura ntiwapfa kuyitandukanya n’umuntu.

Ifite ubushobozi bwo kuganira n’abantu ikoresheje inkoranyamagambo yayo yifitemo, iragenda kandi igakora ibikorwa nk’ibyabantu ndetse imwe muzo muri ubu bwoko iherutse guhabwa ubwenegihugu n’igihugu cy’Arabie Saoudite nk’umuturage wacyo.

2. WildCat

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiri mu mushinga wo gukora imashini (robot) izajya yoherezwa ku rugamba aho gukoresha abasirikare basanzwe, imwe mu mbuto z’uwo mushinga ni iyi robo yitwa WildCat yakozwe n’igisirkare cy’Amerika. Ifite ubushozobozi bwo kwiruka ku kigero cya kilometero 25.7 ku isaha ahantu harambuye, umuvuduko wayo ni wo uyitandukanya n’izindi; yakorewe kwifashishwa mu bikorwa bya gisirikare.

1. Curiosity Rover

Kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Muntu ni imashini (Robot) yakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika NASA ikoherezwa gukora ubushakashatsi ku mugabane wa Mars niba hari ubuzima. Curiosity Rover yifitemo ibikoresho bihambaye kandi byikoresha birimo ibyuma bifata amashusho, ibipima ikirere, ibipima ibinyabuzima, ibipima ubutaka, ibipima amazi n’ibindi bifite ikoranabuhanga rihebuje.

Ikiyitandukanya cyane n’izindi mashini cyangwa Robot zose zakozwe ku isi ni ubushobozi ifite bwo kubika umuriro igihe kigera ku myaka 14 itarazima.

mpason05@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->