Repubulika ya Santere Afurika: Bane mu ngabo za ONU biciwe mu gitero

Yanditswe na Kuwa 10/05/2017, Saa 11:15:54 Yasuwe inshuro 165

Muri iki gihugu, ingabo enye z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro zaguye mu gitero, umwe afatwa bugwate kuri uyu wa kabiri. Amakuru atangazwa n’n’ubuyozi bw’izo ngabo ziri muri Repubulika ya Santere Afurika bwatangaje ko ngo hari abandi basirikari umunani bakomerekeye muri icyo gitero.

Gusa ngo muri icyo gitero cyabereye ahitwa Yogofongo, abarwanyi umunani nabo bahise bahasiga ubuzima. Yogofongo ni agace gaherereye mu birometro bigera ku ijana na mirongo irindwi uvuye mu murwa mukuru wa Santere Afurika, Bangui.

Ubu ngo harimo gukorwa ubutabazi bwihuse ngo harebwe uko harokorwa abakomeretse kandi ngo hahise hanwa kajugujugu yo gutwara imirambo y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zaguye muri iki gitero.

Nkuko VOA ibitangaza ngo iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike, hari imiryango mpuzamahanga yamaze kuba ihagaratsitse by’agateganyo ibikorwa byayo muri aka gace kugarijwe n’intambara. Iyo miryango mpuzamahanga ikaba ishinja imitwe yitwaje intwaro iherereye muri ako gace, kugaba ibitero ku bakozi b’iyo miryango.

rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->