Nyanza: Cyabakamyi basigaye barara mumirima barinze imyaka yabo kugira ngo itibwa

Yanditswe na Kuwa 9/05/2017, Saa 11:48:44 Yasuwe inshuro 140

Abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bumaze gukaza umurego muri uyu murenge kuko biba imyaka mu mirima, Bakaba basabwa n’ubuyobozi gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo.

abaturage batuye umurenge wa cyabakamyi uherereye mu karere ka Nyanza baragaruka kuburyo bigoye kugira icyo wasarura mu murima wawe ngo kuko abajura b’imyaka babaye benshi rimwe na rimwe ngo bagatobora n’amazu.

aba baturage baravuga ko iyo wahinze imyaka mu murima uba utanguranwa nabajura gusarura ubwo utanze undi akaba ariwe ugira icyo abona abavuga ko ibihingwa byibasiwe cyane ari ibigori ikintu gituma babisarura bikiri imibeya.

si ibigoro gusa byibasiwe banagaruka no kubujura bw’amatungo cyane cyane i hene ngo zimwe ziribwa zikanabagirwaz hafi yingo zabo ibyo bo bafata nkagasuzuguro

kubera ubwo bujura aba baturage basaba inzego z’umutekano ko ufashwe yiba yajya ahanwa byintangarugero ngo kuko kuba hari abafatwa bagafungwa byigihe gito basanga bitiza umurindi abandi bajura ndetse nuwafunguwe akaba yabisubiramo kuko bisa naho ntasomo ryikibi yakoze aba yarabonye.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi Bwana NKURIKIYUMUKIZA JMV udahakana ko icyo kibazo cyubujura cyibasiye umurenge ayobora, avuga ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano bagakaza amarondo ndetse akanakangurira abaturage umurimo kuko abadakora ngo nibo usanga bakekwaho izo ngeso z’ubujura aha akaba avuga ko bagiye kujya bahanwa bihanukiriye kuko badindiza iterambere ryigihugu.

GATETE Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->