Muri Gahunda ya army week ,Umugore yabazwe ikibyimba gifite ibiro bitandatu

Yanditswe na Kuwa 19/05/2017, Saa 21:32:46 Yasuwe inshuro 222

Mu barwayi batandukanye bavuwe n’abaganga b’inzobere z’abasirikare zari zimaze icyumweru zivura mu bitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke harimo abarwaye amaso, amenyo, mu mihogo mu mazuru n’ahandi harimo kandi n’abakeneye kubagwa bavunitse amagufa n’ ababyeyi bafite ibibyimba mu nda barimo NYIRANZEYIMANA Bibiyana w’i Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba yabazwe ikibyimba mu nda gifite ibiro 6.

Uyu NYIRANZEYIMANA Bibiyana wabazwe ikibyimba mu nda gipima ibiro 6 aravuga ko azahora azirikana ingabo zamukijije ubu burwayi bukomeye zimusanze aho atuye atagombye gukora urugendo.

We na bagenzi be bashimira izi nzobere z’abaganga ubwitange zabagaragarije zibasanga aho batuye kuhabavurira izi ndwara zababazaga uyu Mogore avuga ko byamufshije kuko nta kizere cyo gukira yari afite.

Ati :"nta kintu na kimwe Nabasahaga gukora kand nta kizere Narimfite cyo kubaho cyane ko nta n’ubushobozi narimfite bwo kujya kwivuza ahandi nukuri ntimwareba uburyo nishimye kuba ngiye kongera kubaho.’’

Dr Major Bukuru John inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, mu mazuru no mu mihogo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe wari mu gikorwa cyo kuvura mu rwego rwa Army week,avuga ko kuza kuvurira abarwayi aho batuye bibagabanyiriza ingendo bagombaga gukora bajya gushaka abaganga kure kandi abenshi nta mikoro ahagije baba bafite.

Mu gihe cy’icyumweru inzobere z’abaganga b’abasirikare zimaze mu gikorwa cya Army week mu karere ka Nyamasheke, zimaze kubaga abarwayi b’amagufa barenga 40 naho abagore bagera kuri 5 babagwa ibibyimba byo mu nda.

Yanditswe na Joseph Nizeyimana


      

Tanga igitekerezo

-->