Muraseka, mugakina mukanishimisha, ariko se burya umukunzi wawe agukunda by’ukuri?

Yanditswe na Kuwa 7/08/2017, Saa 13:35:33 Yasuwe inshuro 351

Abasore benshi usanga bagorwa cyane no kumenya niba abakunzi babo babakunda by’ukuri. Ibyo babishingira nko kuba hari bamwe mu bakobwa baba bafite abakunzi ariko bagakomeza kubwira abandi basore amagambo aryohereye, byanarimba bakanashimisha imibiri yabo. Nyamara Hari imyitwarire ndetse n’ibikorwa by’ingenzi biranga umugore ukunda umugabo we by’ukuri. Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi umugore ukunda umugabo we adasigana nabyo:

1. Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito : Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe udahari akumva wamuberereye igihe kirekire.

2. Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we : iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya amukorera kugira ngo arusheho kumukunda.

3. Akunda umugabo we mu bibi no mu byiza : Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.

4. Ashyigikira umugabo we mu ntego afite : Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikajwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere riruseho.

5. Akora ibintu bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo : umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu n’iyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo. nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugirango amushimishe, ..

6. Igihe yishima kurushaho ni igihe aba ari kumwe n’umugabo we : Niba igihe wumva wishimye kurushaho ari igihe uri kumwe n’umugabo wawe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ukunda umugabo wawe by’ukuri.

Mugabo nubona umugore wawe akwitwaraho muri buno buryo uzamenye ko ari bimwe mu bimenyetso by’urukundo agufitiye rw’ukuri.

IwacuLove


      

Tanga igitekerezo

-->