Menya amateka y’inyeshyamba za FARC zayogoje Colombia

Yanditswe na Kuwa 10/08/2017, Saa 16:18:53 Yasuwe inshuro 372

Ubusanzwe izi nyeshyamba za FARC zo muri Colombia izina ryabo rituruka ku mpine y’amagambo yo mu rurimi rw’icyesipanyoro( Spanish) Fuerzas armada’s revolucionarias de Colombia – Ejército Del Pueblo ariyo mu rurimi rw’igifaransa Les Forces armées révolutionnaires de Colombie – Armée du peuple cyangwa se umutwe w’ingabo ziharanira impinduramatwara muri Colombiya.

Uyu mutwe w’inyeshyamba za FARC abakurikirana amateka basobanura ko zaba zaratangiye ibikorwa byazo mu myaka ya 1930 zikomeza kongera ibikorwa byazo bifatwa nk’iby’imitwe y’iterabwoba.

Uko inyaka yagiye itambuka niko izi nyeshyamba za FARC zagiye ziyogoza ibintu. Andi makuru nuko izi nyeshyamba ziri mu mitwe yabashije gukorana n’indi mitwe y’iterabwoba myinshi iri ku migabane itandukanye y’isi, bitewe n’agace inyeshyamba za FARC zibarizwamo.

Izi nyeshyamba zigendera ku mahame akaze y’Abakomunisite, ngo ahanini zakomeje kugendera ku iturufu y’ubushyamirane bwabonekaga mu mu gihugu cya Colombia.

 Uku kuyogoza ibintu, gutega abantu igico, gushimuta ndetse no kwivanga mu bushyamirane bwo mu bindi bihugu biyambajwe nk’abacanshuro; ngo byatumye uyu mutwe ushyirwa ku rutonye rw’imitwe y’iterabwoba.

Ibi bikaba byaremejwe n’ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Nouvelle Zelande, umuryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’uburayi.

Mu 1964 uyu mutwe w’inyashyamba za FARC washatse gukomeza gushingira ku ishyaka rigendera mu matwara ya Gikomunisite, kugirango babe bakweguza ubutegetsi bwariho babifashijwemo n’abayobozi ba FARC ku isonga barimo Manuel Marulanda Vélez na Jacobo Arenas.

Ishyaka ry’Abakomunisite ryari rifite umutwe w’inyeshyamba za FARC mu 1974 wagerageje kuba wakwiyamamariza ku yobora Colombia birananirana kuko basanze hari ibyangombwa ishyaka ryabo ritari ryujuje. Icyakoze hakiyongeraho ko iri shyaka ryari rifite abarwanyi bagera kuri 900 b’inyeshyamba, ari nabo bari barahemukiye abaturage bagahora mu bwoba kubera ubwicanyi bakoraga.

Mu 1980 inyeshyamba za FARC zahinduye icyerekezo; aho gushingira ku gukora politiki berekeza no mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru. Ibi bikaba byarafashaga inyeshyamba za FARC kubona amikoro yo kugura intwaro.

Hagati y’imyaka ya 1995-1998 bitewe n’ibikorwa by’ubugome no kwica nabi abaturage mu bitero bya hato na hato; hiyongereyeho ko inyeshyamba za FARC zagiye zibasira ahari inyungu za Leta.

Ibi byatumye ingabo za Leta zitangira imirwano mu rwego rwo guhashya izi nyeshyamba za FARC ari nako bazihatira kugira ibiganiro by’amahoro.

Ibi byarananiranye bituma inyeshyamba za FARC zitangira ibikorwa byo kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta ndetse no ku bapolisi zihitana umubare munini.

Mu 2000 inyeshyamba za FARC zari zimaze kugira abarwanyi bagera ku 17000 banazifashije kugaba ibitero bikomeye bigera kuri 60 mu gihugu hose.

Mu gihe mu 1990 ingabo za Leta zabarirwaga mu bihumbi 100 ndetse bafite indege za gisirikare zakomeje guhangana bikomeye imirwano ya hato na hato igahoraho.

Mu 2001 niho inyeshyamba za FARC zakajije ibikorwa byo kwica, gucuruza ibiyobyabwenge, gucuruza imbunda ndetse no kwigarurira uduce tw’igihugu bituma abarenga miliyoni bahunda igihugu.

Hagati y’umwaka wa 2010 na 2012 inyeshyamba za FARC zajujubije ubutegetsi buriho muri Colombia yaba Minisitiri w’umutekano mu gihugu ndetse na minisitiri w’ingabo bataye umutwe babura icyo batangariza abaturage mu rwego rwo kubizeza umutekano urambye.

Icyakoze hashyizweho uburyo bwo kugirana ibiganiro by’amahoro ariko bigaragara ko bidatanga umusaruro, kuko inyeshyamba za FARC zari zimaze kubona amafaranga zikura ku mitwe y’inyeshyamba zaturukaga ku migabane itandukane, ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.

Mu masezerano y’amahoro yasinywe nyuma yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2017 mu ntangiriro z’umwaka aho inyeshyamba za FARC zigera ku 7000 zashyize hasi intwaro aho umuryango w’abibumbye wabashije gukusanya intwaro 7132.

Gusa hari icyoba ko haba hari inyeshyamba zigera kuri 900 zaba zarakomeje kwibera mu mashyamba yo muri Colombia ariko hakomeje kubaho igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe izo nyeshyamba.

Igiteye impungenge ko amahoro yazaramba n’uko abenshi mu nyeshyamba za FARC zasubijwe mu buzima busanzwe abenshi batigeze biga amashuri ahagije, ibi bikaba bishobora gutuma basubira mu buzima bubi bagasubira mu bikorwa by’urugomo.

Ubusanzwe izi nyeshyamba za FARC zakuraga amafaranga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, mu misoro iva mu bucuruzi bw’imbaho, ubushimusi bw’abategetsi busaba ingurane y’amafaranga .

Gildas Magera


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    NTAKIRUTIMANA Deogratias   |   ku wa 26/11/2018, Saa 22:32

    Izi nyeshyamba ndumva zifite ingufu

Tanga igitekerezo

-->