Koreya ya ruguru yikomye Loni kubangamira ibikorwa byayo

Yanditswe na Kuwa 29/05/2017, Saa 18:33:43 Yasuwe inshuro 157

Koreya ya ruguru kuri uyu wa mbere yatangaje ko akanama gashinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye kadakwiye kwivanga mu bikorwa byabo byo kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibi Koreya ya ruguru irabitangaza nyuma y’uko kuri uyu wa mbere bagerageje igisasu kikagenda ibirometero 450 mbere yo kugwa mu nyanja y’Ubuyapani.

Uku kugerageza igisasu bikaba byatumye umuryango w’abibumbye binyuze mu kanama gashinzwe umutekano batangaza ko kagiye kongera ibihano byahawe Koreya ya ruguru kubera kutava ku izima mu kugerageza ibisasu. Akanama gashinzwe umutekano ku isi, iyi myitwarire ya Koreya ya ruguru ikaba yayifashe nko kwica nkana imyanzuro yafashwe n’umuryango w’abibumbye.

Ku ruhande rwa Koreya yepfo, umuvugizi w’igisirikare yatangaje ko nabo baza gukomeza ubugenzuzi ku bisasu biraswa, kuko hari amakuru ko hari ibindi bisasu bizakomeza kuraswa mu kirere gikikije Koreya yepfo.

Moon Jae-in perezida mushya wa Koreya yepfo, yahise atumiza inama ya gisirikare igitaraganya kugirango baganire ku kigomba gukorwa mu buryo bwihuse, kuko kuva Perezida wa Koreya yepfo Moon Jae-in yatangira imirimo tariki ya 10 Gicurasi, ari igisasu cya gatatu kigeragejwe.

Umuvugizi w’igisirikare cy’ubuyapani Yoshihide Suga we yatangaje ko iki gisasu cyaguye mu gace kabo k’ubukungu mu gice cy’amazi ari ku bilometero 370.

Ibi bikaba byashimangiwe na Minisitiri w’intebe w’ubuyapani Shinzo Abe aho yavuze ko bagomba kugaragaza icyo bagomba gukora ku bufatanye n’Amerika.

Yakomeje avuga ko batakomeza kwihanganira Koreya ya ruguru kubera ubushotoranyi n’agasuzuguro byayo bidahagarara ndetse no gusuzugura umuryango mpuzamahanga.

Mu nama y’ibihugu bikungahaye ku isi G7 yateraniye I Taomina ku kibazo cya Koreya ya ruguru bemeje ko ari ubushotoranyi bukabije kandi hagomba gufatwa ingamba zikomeye. Ibi byatumye Minisitiri w’intebe w’ubuyapani Shinzo Abe na Donal Trump bavuga ko ikibazo cya Koreya ya ruguru kigomba gukemuka mu gihe runaka.

Ni inkuru dukesha Reuters

 


      

Tanga igitekerezo

-->