Kigali: Iyo imyanzuro y’inama ya AU idashyizwe mu bikorwa bigira ingaruka kuri Afurika

Yanditswe na Kuwa 9/05/2017, Saa 10:54:55 Yasuwe inshuro 166

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aravuga ko imyanzuro ifatirwa mu nama zireba umuryango wa Afrika yunze ubumwe, igomba gushyirwa mu bikorwa na buri munyamuryango nkuko igira ingaruka kuri buri gihugu.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu biganiro ku mpinduka mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byabereye I Kigali.

Ibi biganiro byitabiriwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Afurika, byibanze ku ngingo yo gushakira ingengo y’imari ibikorwa by’umuryango wa Afrika yunze ubumwe iturutse mu bihugu biwugize aho gutegereza inkunga z’amahanga, nk’umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize.

Uyu mwanzuro ubura amezi make ngo utangire gushyirwa mu bikorwa, bamwe mu bitabiriye ibi biganiro basanga hakwiye igenzura ry’aho imyiteguro y’uyu mwanzuro igeze dore ko ibihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe byemeranya ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha wa 2018.

Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat Yagize ati : ”Umwanzuro warafashwe kandi kugeza ubu ni ntavuguru zwa, bivuze rero ko ugomba gushyirwa mu bikorwa, kugirango rero twizere ko bishobora kuzagerwaho, nyakubahwa perezida ni uko mu nama yo mu kwezi gutaha kwa 7 hagomba kubaho igenzura ry’aho buri gihugu kigeze cyitegura.”

Iyi ingengo y’imari y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe abakuru b’ibihugu biwugize biyemeje ko ugomba guturuka ku musoro wa 0.2% azajya akatwa ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga muri buri gihugu, gusa Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, yagaragaje ko hageragejwe imishinga myinshi mu guhindura AU kuva wasimbura ikitwaga OUA mu 2002 ariko ntishyirwe mu bikorwa, ibi bikiyongera ku kutavuga rumwe kw’ibihugu bya Afrika mu muryango w’abibumbye nk’ikindi kigaragaza kudashyira hamwe kw’abanyafrika. Kuri we ngo niba abanyafrika bashaka kubahwa bagombwa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

“N’ibihugu 3 bya Afrika bifite imyanya idahoraho mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye, kenshi bibaho ko bitavuga rumwe, ibyo nabibonye cyane ubwo nari minisitiri w’ububanyi n’amahanga ubwo twari mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye. Kugeza ubwo umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yatubwiye mu ijwi rya gicuti ati “nimuvuga iwji rimwe bizamfasha kumvikanisha igitekerezo cyanyu mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye” Niba rero nk’abanyafrika dushaka kubahwa, tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twe ubwacu twemeranyijweho.” Moussa Faki

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yavuze ko bibabaje guhora havugwa Afurika iriho mu gihe hakabaye hari indi ntera Afrika igezeho ubu iyo ibyavuzwe bidahera mu magambo gusa. Ashimangira ko imyanzuro ifatirwa mu nama zireba umuryango wa Afrika yunze ubumwe, igomba gushyirwa mu bikorwa na buri munyamuryango kuko nubundi kudashyirwa mu bikorwa kwayo kugira ingaruka kuri buri munyafrika.

Perezida Kagame ati : “Iyi ntabwo ari inzira ireba icyo buri gihugu cyakora ku giti cyacyo, ahubwo ni ibyo twakorera hamwe twese. Buri wese akorera undi kandi twese dukorera hamwe. Bamwe nibabikora mu buryo butanga umusaruro abandi bakabikora biguruntege, ni nkaho twese ntacyo tuzaba turi gukora. Ibyo dukora bitugiraho ingaruka mu buryo bumwe cg ubundi.

Ingorane izo arizo zose zaba ziri imbere, ni ibintu bireba ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bacu. Ntabwo tumeze nk’abavuga Afurika bo bikuramo. Ni abana bacu, ni ababyeyi bacu, ni twebwe ubwacu.”

Perezida KAGAME kandi yasabye abitabiriye ibi biganiro gukomeza gukorera hamwe mu kunoza uburyo bwo gutera inkunga umuryango wa Afrika yunzu ubumwe, anasaba ko bose nibasubira iwabo bagomba kugeza izi mpinduka ku baturage babo ndetse n’ibigo by’iwabo.

Ibihugu bya Afrika biriyemeza kwishakamo ingengo y’imari izafasha mu bikorwa by’uyu muryango mu gihe kugeza ubu bimwe muri byo bigihanganye n’ikibazo cyo gucuka ku nkunga z’amahanga mu ngengo z’imari zabyo, gusa abakurikiranira hafi ibikorwa na politiki by’uyu muryango bo bagaragaza ko ubushake bwa politiki n’ubufatanye bw’abanyafrika ari byo bishobora gutuma imwe mu mishinga ibi bihugu byiyemeza igerwaho nkuko bikwiriye kurusha uko byashakirwa mu misanzu yemeranywaho rimwe na rimwe ntinatangwe.

 rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->