Gisagara: Abarenga 200 bagobotowe icuraburindi

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 10:09:52 Yasuwe inshuro 181

Abo ni abaturage 233 bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Mukiza bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba. Aba baturage batangaza ko uyu muriro uje kubakura mu bwigunge no korohereza abana biga gusubira mu masomo bitagoranye.

Musabyemariya Aphonsine ni umwe muri aba baturage. Musabyemariya avuga ko umwana we wiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (9 Years basic education) yakoreshaga itadowa, cyangwa itoroshi ndetse rimwe na rimwe bakabura amafaranga yo kugura peterori, umwana ntiyige bitewe n’ubushobozi buke.

Musabyemariya ati: “aba bagiraneza badukuye habi pe! kuko twabaga mubwigunge buteye ubwoba, ariko ubu natwe turacana tukinjira ahabona”.

HANGANIMANA Jean Paul umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko igikorwa nk’íki kije kunganira iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange kuko igipimo cy’umuriro muri aka Karere kikiri hasi.

Hanganimana ati: “Aba bafatanyabikorwa baje bunganira umushinga dufite wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu murenge wa Mamba uzageza umuriro muri uyu murenge wa Mukindo, bityo baje badufasha kuko uyu murenge ni umwe utaragerwamo n’umuriro kandi utazageramo ku ikubitiro rya mbere.”

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara barimo REG na sosiyete y’tumanaho ya MTN nibo batanze iyi mirasire y’izuba. Habariwemo abaturage 193 bo mu Karere ka Nyaruguru bagejejweho igikorwa nk’iki, ngo ibi byatwaye akayabo ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

GATETE Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->