Imvura idasazwe yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru yateje imyuzure itunguranye mu bice by’umujyi wa Ottawa ndetse no mu kirwa cya Montreal
Iyi myuzure ikaba yakuye abaturage mu byabo cyane abo mu bice bya Quebec ndetse n’umubare munini w’abatuye i Gatineau bugufi bw’umujyi wa Ottawa
Kugeza ubu imibare itagazwa n’abategetsi bo mu ntara iyi myuzure yibasiye baravuga ko abantu bagera ku 2000 bakuwe mu byabo bahungira mu bindi bice.
Mu duce tubarirwa ku 140 twibasiwe n’imyuzure bitewe n’imigezi minini ndetse n’inzuzi ngo Leta 9 nizo ziri mu bihe bidasanzwe kubera imyizure ikabije harimo cyane Montreal yibasiwe muri iyi minsi ibiri ikurikiranye.
Denis Coderre umuyobozi w’umwe mu duce twibasiwe n’imyuzure yavuze ko mu masaha 48 ari imbere hashobora kuba imyuzure iri ku kigero cyo hejuru amazi akaba yazamuka kuri centimeter 20 . Ibi bikaba bisaba ko muri izi Leta zagize ikiza cy’imyuzure bateganya iminsi itanu idasanzwe bahagaritse ibikorwa mu rwego rwo kwirinda iyi myuzure ko hari ibyo yakwangiza cyangwa birinda ko hari uwo yahitana.
Kugeza ubu mu mujyi wa Montreal uduce 8 twashyizwe mu bihe bidasanzwe kugirango barebe ko amazi yagabanuka.
Minisitiri w’intebe wa Quebec Philippe Couillard yatangaje ko amazi ashobora gukomeza kwiyongera mu gihe cy’iminsi ibiri cyangwa itatu
Mu rwego rwo gucunga umutekano no gutanga ubutabazi bw’ibanze abasirikare 1200 bashyizwe mu bice bitandukanye kugirango kandi bacunge umutekano banakumira ibyo biza ngo bitangiza ibikorwa-remezo
Ni inkuru dukesha Euro-news