Ahabanza Côte d’Ivoire: Amafi ya Tilapia yashyizwe mu kato kubera virusi yadutse muri yo

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 09:26:01 Yasuwe inshuro 1498

Uburwayi bwadutse mu mafi yo mu bwoko bwa Tilapia butumye igihugu cya Côte d’Ivoire kijya ku mwanya wa gatatu mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara gishyize mu kato ubucuruzi bw’amafi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza virus mu bihugu bitanu bagemuramo amafi.

Iyi virus yo mu bwoko bwa TiLV nyuma ya Congo Kinshasa, yashyize mu kato ubucuruzi bw’amafi mu kwezi kwa Kanama, Benin, Côte d’Ivoire ngo byatumye tariki ya 7 Nzeli bakumira amafi akomoka mu bihugu bya Colombia, Equateur, Misiri, Israel na Thailande. Aya mafi akaba yarakumiriwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi bishobora kugira ku baturage b’ibihugu byabo.

Mu mwaka wa 2015 umusaruro w’amafi yo mu bwoko bwa Tilapia ku isoko mpuzamahanga wabarirwaga muri toni miliyoni 6,4 ari nazo zinjije akayabo ka Miliyari 9,8 z’amadorali.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi FAO ryagaragaje ko aya mafi yo mu bwoko bwa Tilapia yahuye n’ibibazo by’uburwayi bushobora no kugira ingaruka ku bantu, bityo umusaruro winjiza Miliyari 1,8 z’amadorari y’Amerika.

FAO bakomeza bagaragaza ko amafi yo mu bwoko bwa tilapia, ari ku mwanya wa kabiri mu bicuruzwa byinjira mu bihugu bivuye ku isoko mpuzamahanga, ibi bikaba bivuze ko mu gihe iyi virus yakomeza kwibasira aya mafi, uretse ubukungu, ndetse n’uburyo bw’imibereho bushobora kubangamirwa.

Ni inkuru dukesha Jeunne afrique 

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->