Umuvugo:MBWIRE AB’UBU NIBA BANYUMVA-Mukarurangwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 2/10/2018, Saa 08:30:39 Yasuwe inshuro 925

Mbwire ab’ubu niba banyumva
Bafate ingamba bunge ubumwe
Bace amagambo bigambe butwari
Reka gitera cyangwa ikibitera
5.Mbega ab’ubu muranyumva?

Muzungu aca iteka aronka icya cumbi
Bigiye gucika acisha mu moko
Ahinga urwango mu Rwagasabo
Bimwizigiye aducamo amoko
10.Aho ga ab’ubu muranyumva?

Ab’ubu dupfa iki tuzi icyabiteye?
Ubumwe ipfundo bibaye akahebwe?
Muzungu adutere twitere twe ubwacu?
Wowe nta pfunwe biguteye?
15.Aho ga ab’ubu muranyumva?

Ab’ubu ejo heza ni twe hareba
Tubeho turyana duhebere urwaje?
Tujunjamane urwijiji muri iryo joro?
Tugume mu mwijima nta joro ridacya?
20.Aho ga ab’ubu muranyumva?

Imvano ya byose ni intamenya
Ntitube injiji twijijisha
Twijishure kuri Gatanya
Intwaro y’uwazanye ayo moko
25.Agakoma yombi abonye dutanye

Ni imwe yizihiye urwa Gasabo
Ndavuga inzira izira umunabi
Nzira wizihiwe akaba Bwiyunge
Iherezo ry’uwo akaba Bumwe
30.Aho ga ab’ubu muranyumva?

Reba uwo unagana ga
Nta gara ga afite
Uganya ga n’agahinda
Yihinda yihebye
35.Ab’ubu ngiyi inzira tubwirwa

Dore amateka angana igitero
Dore amatage angana agahinda
Dore amatiku angana gutanga
Dore urukundo ruruta byose
40. Aho ga ab’ubu muranyumva?

Rwanda wabonye ishyano iwawe
Gira ikimwaro wange icyaha
Ucyahe amatage ugabe umutuzo
Utoze abawe babane bisabye
45. Aho ga ab’ubu muranyumva?

Dore igikwiye murwa Gasabo
Ubuhanga butari ihangana
Ubuhanga buhana igomwa
Ubuhanga buhana amahane
50. Aho ga ab’ubu muranyumva?

Ngiyi intango gira gahunda
Ngiyi intego rasa butwari
Ngiyi intwaro ni ukumva bose
Ngaho ngwino twuse ikivi
55.Aho ga ab’ubu muranyumva?

Reka ubusambo nturi igisimba
Mbwiye bose uza imbere
Ubane na bose umbere umuhuza
Ubwuzu iwacu buze busageee
60.Aho ga ab’ubu muranyumva?

Kuki urugamba rwo kwica muntu?
Kuki gutanya abo utahuje?
Kuki kugenda ku bo udatunze?
Kuki ikigwari aho waba intwari?
65.Umva! Umva iyi nganzo ufate n’ingamba

Ndahangahanga ibi bya gihanga
Ndasenga nsenga aya buri munsi
Nshaka iki cyiza cyo kuduhuza
Tubungabunge amahoro iwacu
70.Dore urugamba reka amagambo

Ndareba neza ejo heza iwacu
Ngaheza mpinda inkomyi ino iwacu
Ngasuma nsimba ngo hadusange
Nsuma gukoma yombi rutuje
75.Rutembatemba amahoro iteka

Turareshya ntidushyamirane
Twigenge tube umwe mu rwacu
Twishyire tutishyira ishyanga
Twuzuzanye bya kivandimwe
80.Uburenganzira busagambe

Duce umuco waciye ibintu
Tudaha amacakubiri icumbi
Tudacubywa ngo dusumbya ibiceri
Ngo ducogozwe byo gucibwa
85.Twisanzure mu Rwatubyaye

Nkome urusyo n’ingasire
Nsimbe mpanure abasaza
Baratemba bavamo vuba
Irage bumwe ni ryo rikwiye
90.Batubere ababyeyi bakwiye

Ndasubitse nsinshoje
Tuzongere dutarame butwari
Twigamba kugera ku ngamba
Dusangira byo kwisanzura
95.Dusigasire ubumwe iteka

Umusizi MUKARURANGWA Pauline


      

Tanga igitekerezo

-->