Umuhimbyi Sekarama ka Mpumba wiswe Nyarusaza yari muntu ki?

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 13/12/2017, Saa 13:49:04 Yasuwe inshuro 868

Sekarama ka Mpumba yari umuhimbyi w’ibisigo akaba n’icyamamare mu muco n’amateka y’u Rwanda.

Amazina ye ni Sekarama ka Mpumba, Mpumba ya Nzeyingabo, Nzeyingabo ya Ngogane, Ngogane ya Bagorozi, Bagorozi ba Nzabonariba.

Sekarama yari atuye ku musozi wa Kabirizi ho mu Buyenzi, hafi ya Nyaruguru. Kandi ngo yaba yarabonye izuba ahayinga mu 1883.

Igihe umutware Sebagangari yari yaragabanye Ubuyenzi na Nyaruguru, yahise anyaga Sekarama inka ze maze ahinduka umusazi. Burya koko abahanga babivuze ukuri ngo uwarose nabi burinda bucya. Ni muri icyo gihe yahise apfakara asigara atunzwe na Segatwa mubyara we.

Sekarama ka Mpumba bahimbaga Nyarusaza, yari umuhanga mu bisigo Nyabami, yavutse ku ngoma ya MUTARA II RWOGERA. Se yishwe ku ngomaa ya y’uwo mwami mu gitero barwanaga n’u Burundi. Naho Sekarama yitabye Imana mu mwaka wa 1942.

Rwandadaily News tuzakugezagezaho bimwe mu bisigo bye ariko reka duhere ku cyo yise "Intege z’ubusaza za Sekarama"

Intege z’ubusaza za Sekarama
Sekarama

Nsigaye ngenda ayintamire,
Intaho yanjye ni ngufi!
Ndareka aho najyaga nigerera,
Hakambera ijuru-inyuma!
Ndigendera ay’abasinzi,
Singisimbuka akatsi!
Ndagenda nikubita umutego,
Nkiyesa imbere yanjye!
Nsigaye nigendera ay’umucuko,
Ndacuma akarenge!
Nava mu gikali njya ikambere
Imvura yose ikampitiraho!
Nsigaye ndi umucuze nk’intozo
Ni yo babona yashaje
Bakayambura imisibo!
Ndacyakora se iki Bahe banjye!
Uru Rwanda ko ntaruhingamo sinahure,
Singire n’intege zo gufata inkoni
Ngo njye kwihakirwa bushumba,
Uko murora, nzahereza he?
Nabuze uw’incuti wanshorera
Tukagenda umuseke ucyeya,
Ngo antereze inzira ya Rutare,
Ngo nsangeyo Rwabugili wahoze antunze,
Maze rizarase ngeze mu bitwa bya Munanira!
Ngo nimpinguka ambaze bwangu,
At: "Uracyakora iki Nyarusaza,
Ko watinze kunsanga ino?"
Nti: "Ndi aho, singitarama ku manywa,
Singitarama na nijoro:
Lya jambo nahoze mfite liragatabwa!"

IYO WILIWE NTA RUNGU pp.81-82
Alexis Kagame


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Bizimana   |   ku wa 13/12/2017, Saa 15:01

    yego pee umuco icumbi ryubucuti shenge duhorane twese i Rwanda Dusigasira umuco

  • 2

    NSENGIYAREMYE. Francois   |   ku wa 13/12/2017, Saa 23:31

    Igitekerezo*

    Muraho mbanje kubasuhuza
    ndasaba ko mwazadushakira
    ibisigo bye nibura icumi
    murakoze imana ibarinde

  • 3

    NSENGIYAREMYE. Francois   |   ku wa 13/12/2017, Saa 23:34

    yego dusigasire umuco muza
    duhe ibisigo bye byose
    murakoze!

Tanga igitekerezo

-->