Ubuse: Semikizi n’umugore we

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 3/01/2018, Saa 14:31:25 Yasuwe inshuro 870

Ubuse bwari uburyo bushimishije bwo kuganira. Nk’uko Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda no mu Gifaransa (2005:2103) ibisobanura: «ubuse ni umushyikirano w’abase n’abantu bo mu bwoko bamarira baganira, ukarangwa no gushotorana no gutukana ariko ntibigire uwo birakaza ».

Mu buse rero, umuse n’umuntu wo mu bwoko abera we barasemburana bagatukana. Ibyo bitutsi biba urwenya ntibigire uwo birakaza. Iyo abase babaga bari kumwe, barashobora guterana ubuse. Aha umuntu yavuga ko guterana ubuse byari ugukina no kuganira bifashishije amagambo asa n’asesereza. Ibi byo guterana ubuse babikoraga ari ibikino byo kwiganirira no kwisekereza rubanda. Munyakazi, L, (1986:63):

Urugero rw’Ubuse: SEMIKIZI N’UMUGORE WE

Umugore: Mbe wiriwe Semikizi?

Semikizi: Wowe wiriwe se wahaye iki Imana?

Umugore : Ndakubaza amakuru wiriranywe

Semikizi: Ni amakururamunwa

Umugore : ariko kuki utashye uvuga nabi?

Semikizi: Navugaga neza se ngo untume iwanyu?

Umugore : Nagutumaga iwacu se ngo uzahavuge ryiza?

Semikizi: Nahavugaga ryiza se nahakuye mwiza ?

Umugore : Wahakuraga mwiza se wahakoye nziza?

Semikizi: Nahakwaga nziza se ngo nzahabone urwabya?

Umugore : Wahabonaga urwabya se ngo uzasigire umugaragu?

Semikizi: Nasigiraga umugaragu se nakoye ize n’izanjye?
Kandi wa kagore we naguterura nkakurenza urugo.

Umugore : Wandenza urugo abarenzi b’imuhana bakanterura bakansimbagiza.

Semikizi yishwe n’uburakari ava mu rugo ajya kwizerereza. Ageze hirya ahura n’umugabo umugabo aramubaza:

Umugabo: Wa mugabo we urava he?

Semikizi: Aho nakomeretse.

Umugabo: Ndakubaza aho uturutse.

Semikizi: Aho nahereye ngenda.

Umugabo: Ndakubaza inturo!

Semikizi: Iba mu rubingo

Umugabo: Wa kigabo we ko uvuga nabi! Kavune umuheto!

Semikizi : Nkitwaza ikibando

Umugabo: Kabure impinga

Semikizi: Nkagenda umucyamo


      

Tanga igitekerezo

-->