Tariki ya 11 Mata mu mateka ya jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 11/04/2018, Saa 10:41:04 Yasuwe inshuro 943

Mu gihe u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside CNLG igenda igaragaza amwe mu mateka mabi yaranze amatariki yo mu kwezi kwa Mata 1994.

Ku itariki ya 11 Mata 1994:

• Umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zo mu gihugu cy’Ububiligi, zasize abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho mu ishuri rya ETO Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

• Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.

• Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu karere ka Kayonza) barishwe.

• Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500. Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste, ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare. Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi, bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu Kiliziya cyuzuyemo impunzi z’Abatutsi naho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya Kiliziya.

• Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero.

• Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-perefegitura, maze abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, nuko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.

• Hagati y’itariki 11-16/04/1994, abatutsi barenga 35,000 biciwe muri Rukumberi ndetse no mu nkengero zaho.

• Kuri uwo munsi, Interahamwe zifatanije n’impunzi zari zarakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990, zishe abatutsi barenga 425 muri Segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo, na Rurama muri komini Buyoga. Icyo gihe abatutsikazi bari barashatse abagabo b’abahutu nabo barishwe. Nyuma y’icyumweru, ingabo za FPR Inkotanyi zafashe ako gace zirukana Interahamwe n’anbandi bicanyi.
• Impunzi z’abatutsi zari zahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata, zishwe n’Interahamwe.

• Impunzi nyinshi z’abatutsi zageze ku kiliziya ya Nyamata harimo n’izarokotse ubwicanyi bwo muri CERAI Nyamata.

• Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Willy Claes, yabonanye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye amubwirako Ububiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w’ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

• Abatutsi bagera ku 3000, bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Coloneli Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa kuri uwo munsi.

• Abatutsi biciwe mu murenge wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga cy’umupira. Iyi mirenge ikaba iherereye mu karere ka Rulindo.

• Impunzi z’abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri paruwasi ya Kibeho zakirwa na Padiri Pierre Ngoga.

• Burugumesitiri wa komini Kivumu, bwana Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze muri komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo muakuru bizeza abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe aribwo babasha kurindirwa umutekano.

• Abatutsi biciwe mu murenge wa Ruvune, i Nyarurama mu karere ka Gicumbi.

• Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri ZOKO, muri selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n’I Kavumu (ubu hubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu karere ka Gicumbi.

• Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza mur perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

• Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu)

• Hishwe Abatutsi b’ i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa paruwasi Gatulika ya Hanika
• Hishwe Abatutsi b’ i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri paruwasi Gatulika ya Muyange
• Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke)


      

Tanga igitekerezo

Inkuru Bijyanye

-->