Palestina izashyira yigobotore Isiraheli maze yigenge?-Icyegeranyo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/10/2017, Saa 14:34:21 Yasuwe inshuro 1533

Hashize igihe gito Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifashe icyemezo cyo kwikura mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umuco n’uburezi (UNESCO), kuko ngo uyu muryango urwanya Israheli.

Ni mu gihe ibihugu bisaga ijana bigize umuryango w’abibumbye bivuga ko Palestine ikwiye kwitwa igihugu, ikagira ubusugire butayegayezwa.

Ibi kandi bigashyigikirwa na UNESCO, ivuga ko Palestine ikwiye gusubirana uduce twayo ndangamateka tugenzurwa na Israeli. Mu bumenyi bw’isi bwa none, www.rwandadailynews.com iragutembereza muri Palestine.

Palestine ni Leta iherereye mu karere ka Mediterane y’iburasirazuba, hagati y’umugezi wa Yorudani n’inyanja ya Mediterane ku mugabane wa Asia.

Ubutaka bwa Palestine bugizwe n’intara ya Gaza, West Bank ndetse na Yeruzalemu y’iburasirazuba ibarizwa muri Israeli y’ubu. Palestine ikikijwe n’ibihugu nka Syria, Misiri na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu.

Iyi Leta yitirirwa ubutaka butagatifu kuko ariho idini ry’abayahudi rikomoka, ifite ubuso bungana na kilometero kare 6.220, U Rwanda rukaba ruyikubye hafi inshuro eshanu.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2014, rigaragaza ko yari ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 4 550 368. Imigi mikuru ya Palestine ni Ramallah na Yeruzalemu y’iburasirazuba, naho umugi mugari w’iyi Leta ni Gaza.

Ururimi ruvugwa n’abaturage b’iki gihugu ni Icyarabu, gusa habonekamo n’umubare muto w’abaturage bavuga ururimi ruvanzemo icyongereza n’igiheburayo.

Naho ku myemerere, abaturage benshi mu batuye Palestine ni abayislamu kuko abakiristu bahatuye babarurirwa hagati ya 1% na 2 %. Ubukungu bwa Palestine bushingiye ahanini ku buhinzi n’inganda ziciriritse, gusa umubare munini w’abanyapalestine ni abahinzi.

Iyi leta iyoborwa na Perezida Mahmoud Abbas, yabonye ubwigenge ku wa 15 Ugushyingo, umwaka wa 1988, gusa buba ubw’amagambo kuko kugeza uyu munsi Umuryango w’Abibumbye utayifata nka kimwe mu bihugu bigize isi.

Uduce twinshi twahoze ari utwa Palestine, nk’intara ya Gaza, agace ka West bank na Yeruzalemu y’iburasirazuba abanyapalestine banita umurwa mukuru wabo, ubu ni uduce tuyoborwa na Israel nk’utwayo bwite.

Palestine ikomeza gushaka kwitwa igihugu kigenga, umugambi wayo ukomeza kuba inzozi. Mu mwaka wa 2015, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku isi kavuze ko n’ubusanzwe mu mateka Palestine itigeze igira ubusugire bwo kwitwa igihugu ngo yigenge.

Kuba uduce Israeli yomoye kuri Palestine itwita utwayo bwite, bituma ubwigenge bwa Palestine bukomeza kuba ingorabahizi kuko ngo isigara ari igice gito kidakwiye kwitwa igihugu.

Mu gihe Palestine yahabwa ubusugire nk’igihugu, byayiha ububasha bwo gusubirana uduce ndangamuco na ndangamateka twayo kugeza ubu tugenzurwa na Israeli ndetse n’umurwa ikomeza no kwita uwayo (Yeruzalemu).

Gusa nubwo iyi leta ikomeza gusaba kwigenga, ubusabe bwayo bukomeza kurenzwa ingohe kuko Israeli yatsimbaraye, ikanangira ko itazavirira utu duce kandi ikaba yiringira cyane ubuvugizi ikorerwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gihangana na buri umwe uyikoma imbere.

@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->