N’i Nyagasambu rirarema-Imvugo yamamaye mu Rwanda hose yakomotse he?

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 21/09/2017, Saa 16:55:33 Yasuwe inshuro 1417

Iyi mvugo "N’inyagasambu rirarema" ikunzwe gukoreshwa mu gihe hari ikintu washakaga ku muntu atakiguha nk’uko ucyifuza ukaba wa mubwira ngo jyana n’i Nyagasambu rirarema.

Mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe,akagari ka Nyagasambu aha niho havuye imvugo ngo n’i Nyagasambu rirarema.

Benshi bazi ko iyi mvugo yaba yaradukanywe n’umuhanzi Matata mu ndirimbo ye yise "n’i Nyagasambu rirarema", nyamara siko biri kuko abahatuye kandi basheshe akanguhe bavuga ko iyi mvugo yadukanywe n’abakozi ba Ministeri yitwaga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini (MINITER) baturukaga i Kigali bakoraga akazi ko gutera amashyamba , noneho bageze i Nyagasambu bahasanga isoko ribonekamo imyaka ku giciro gito ugereranije na Kigali, kuko rero mu mpera z’icyumweru batahaga iwabo i Kigali, bajya mu masoko yaho bababwira igiciro kiri hejuru bakabasubiza bavuga bati "N’iNyagasambu rirarema" , bashaka kubumvisha ko nibabahenda bazajya guhahira i Nyagasambu kuko ho bigura make.

Umusaza KAGANDE Innocent wemeza ko iyi mvugo yadutse mu mwaka wa 1975 ati:"Nyamara abantu benshi bazi ko iyi mvugo yazanywe n’umuhanzi Matata kuko yaba yarabiririmbye mu ndirimbo ariko siko biri kuko na we yabiririmbaga afite aho abikura. Byavuye ku bahoze ari abakozi ba MININTER bagiraga umuganda wo gukora umuhanda no gutera amashyamba mu cyahoze ari komini Bicumbi ,bateraga amashyamba ya pinusi baturutse i Kigali, bagaca mu isoko rya Nyagasambu bataha mu gihe babaga barangije umuganda bagahaha ibiribwa nk’inyanya, amashu, ibijumba, imyumbati, ibigori,ibirayi,karoti,intoryi nibindi kandi bakabigura kuri make ugasanga isoko ry’i Nyagasambu rirashyushye cyane kuko bazaga ari benshi cyane."

"Hanyuma mu minsi isanzwe mu gihe batakoze ugasanga aho bagiye kugura ibintu muri Kigali babahenda bakagira bati [Reka reka n’i Nyagasambu rirarema] ni uko bagaruka ku kazi bakagura ibintu byinshi bazatahana."

Imvugo yagiye ikwira ahantu hose ku buryo yageze aho ikajya yifashishwa no mu indi bitari uguhaha kuko n’umuhungu uterese umukobwa yamwanga agira ati:" Jyenda n’i Nyagasambu rirarema”.

Twitter: @AugustMulindwa