Mouammar Khadhafi wayoboye Libya imyaka myinshi ni muntu ki ?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/05/2017, Saa 11:19:54 Yasuwe inshuro 879

Mu nkuru zacu ku mateka y’ubutegetsi n’ibyamamare tugiye kubabwira amateka ya Mouammar Kadhafi. Mouammar Kadhafi yavutse tariki ya 19 Kamena 1942 mu gace ka Qasr Abou Hadi mu gihugu cya Libye, aza gupfa tariki ya 20 Ukwakira 2011 aguye mu mujyi wa Syrte muri Libye.

Mu mibereho ya Mouammar Kadhafi yabyirutse akunda ibya gisirikare, ari na byo byaje gutuma ajya mu gisirikare agafata ubutegetsi ari ku ipeti rya Colonel kandi akagira ibitekerezo bya gipolitiki ndetse no kugira inyota y’ubutegetsi.

Mouammar Kadhafi mu mibereho ye mu gisirikare yakuze ari umwe mu basirikare bafite ubushake bukomeye kandi ushoboye kuyobora bagenzi be. Yakomeje kuba mu gisirikare kugeza ashyizwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru.

Mu 1969 yaje gukora coup d’Etat yaje guhirika ubwami bwariho, ashyiraho ubutegetsi bushingiye ku kwishyira ukizana kwa rubanda. Mu 1979 Colonel Mouammar Kadhafi nibwo yatangaje ku mugaragaro ko abaye umukuru w’igihugu kandi ko habaye impinduramatwara igamije kugendara ku mahame y’abarabu ya Jamahiriya mu baturage ba Libiya kandi igaharanira amatwara ya gisosiyalisite.

Ku butegetsi bwa Colonel Mouammar Kadhafi yatangaje ko ubutegetsi bwe buzashingira ku mutungo kamere wa Libiya, mu rwego rwo kubaka ibikorwaremezo, uburezi, ndetse n’ubuzima. Ibi bikaba byari mu rwego rwo guca imikorere ya bagashakabuhake bakoreraga mu bakurambere bayoboraga mu bwami bwa Libiya. Colonel Mouammar Kadhafi kuri we ngo ntiyumva ukuntu abaturage ba Libye babagaho ubuzima bubi bakennye kandi bafite imitungo kamere nka peteroli icukurwa igatera inkunga abaterabwoba ku isi, ndetse n’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Colonel Mouammar Kadhafi yavutse ari umwana umwe w’umuhugu mu muryango wabo witwaga Bedouins mu gisekuru cy’abaghous aribo nari bazwi nk’abakadhafa. Icyakoze bivugwa ko Colonel Mouammar Kadhafi yavutse ku babyeyi bo mu miryango ya rubanda rugufi kandi batize amashuri ahambaye. Gusa hagakemangwa ku mubyeyi we nyakuri, kuko hari andi makuru avuga ko yaba yaravutse ku mugabo wari umushoferi w’indege n’ubwo aya makuru atizewe neza.

Mu mashuri ye yize bivugwa ko yize mu mashuri abanza yayatangiye akererewe dore ko yayatangiye ku myaka icyenda yiga mu mujyi wa Syrte. Ibi byatumye aza ku rutonde rw’abantu ba mbere mu muryango we bagannye ishuri kandi bigaragara ko bazagera kure.Nyuma yaje no kwiga amasomo ya kislam aho yaje kuyarangiza ari umwe mu bashehe bo mu basunite. Colonel Mouammar Kadhafi nyuma yo kwiga mu ishuri ritegura abazaba abayobozi rya Sebha yakomeje kugira ubucuti bukomeye n’abari ku butegetsi mu gihugu cya Misiri. Ibi bikaba byaramukundishije gukurikiza ibikorwa byo gukunda igihugu arebeye kuri Gamal Abdel Nasser. Yakomereje amasomoye mu mujyi wa Misirata aho yagiye kwiga indimi zizamufasha mu gisirikare arizo igitaliyani n’icyongereza. Uko yakomezaga amasomo ye niko benshi mu bo biganye babonaga ko azaba umuntu ushobora kuzazana impinduramatwara mu gihugu.

Mu masomo muri kaminuza Colonel Mouammar Kadhafi yize amategeko muri kaminuza ya Libiya, ahita akomereza amasomo ye mu ishuri rya gisirikare i Benghazi mu 1963. Nyuma yo kubona impamyabumenyi mu mashuri ya gisirikare mu 1965 yaje koherezwa mu Bwongereza kwiga amasomo y’ikirenga ya girikare muri British Army staff college.

Mu 1966 yahise azamurwa mu ntera mu bayobozi ba gisirikare ahabwa ipeti rya capitaine. Gusa nyuma akaba yaraje kwirukanwa mu gihe cy’amezi atatu adakandagira mu ishuri kubera ikibazo cy’imyitwarire ndetse yamburwa impeta za gisirikare asigara ku ipeti rya Lieutenant.

Colonel Mouammar Kadhafi guhirika ubutegetsi bwa cyami binyuze muri coup d’Etat yabifashijwemo n’inzego z’ubutasi zo mu gihugu cya Misiri. Nyuma yaho Colonel Mouammar Kadhafi ku myaka 27 y’amavuko ahirikiye ubwami, mu rwego rwo gushimangira impinduramatwara hakozwe amasezerano hagati y’igihugu cya Misiri na Soudan mu 1970.

Colonel Mouammar Kadhafi akimara kujya ku butegetsi yashyize umushahara-fatizo mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abakoze mu gihugu cya Libiya. Abafite amikoro make, hubatswe amacumbi rusange ndetse ateza imbere urwego rw’uburezi hubakwa amashuri menshi. Mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Libiya, Colonel Mouammar Kadhafi yasabye ko hakorwa imisoro isobanutse ku bucukuzi bwa Peteroli bakava mu kajagari.

Colonel Mouammar Kadhafi kimwe mu byo yakoze abanyagihugu bakamugarurira icyizere gikomeye ni ukwambura ibikingi byari byarafashwe n’abakoloni b’abataliyani akabyegurira abaturage. Icyakoze ibi ku rwego mpuzamahanga, abazungu bamwanze urunuka, kuko babifashe nk’ukuyoboza igitugu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’urupfu rwa Abdel Nasser ufatwa nk’ intwari ya Libiya, Colonel Mouammar Kadhafi yatangije impinduramatwara ya gisosiyalisite mu barabu ndetse no mu idini ya Isilamu, akaba ari naho habayeho gushyigikira umuryango w’abafurere muzilima. Ibi bikaba byarajyanye no gukuraho amategeko yakumiraga amwe mu mahame ya Sharia.

Colonel Mouammar Kadhafi ibye byakomeje kuvugwa nabi kuva mu 2007, ubwo ibitangazamakuru byatangiraga kumushyira mu majwi ko afata abagore ku ngufu ndetse y’abagize nk’abacakara agamije kubasambanya. Ibi kandi bikaba byarakomeje kumuvugwaho ko hari abana n’abasore yakuraga muri za kaminuza akabakorera ubutinganyi yafashe ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Viagra. Ibi bikorwa byavugwaga kuri Colonel Mouammar Kadhafi ngo uko yabikoreraga abandi, niko yategekaga bamwe mu baminisitiri ndetse n’abasirikare bagenzi be akabakorera ubutinganyi.

Colonel Mouammar Kadhafi ni ubwo hamwe bamuvuga mu bikorwa by’ubutwari mu gihugu cye, ahandi bavuga ko yagiye yivanga no mu ntambara za hato na hato nko mu gutera inkunga Hissene Habre mu bushyamirane bwaberaga mu gihugu cya Tchad.

Nyuma y’ibitero byibasiye Amerika 11 Nzeli 2001, Colonel Mouammar Kadhafi niho amahanga arimo ubwongereza, Ubufaransa, Esipanye, n’Ubutaliyani yakomeje kumureba nabi bitewe n’amagambo mabi yagiye atangaza mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Ibi bikaba byaravuzwe ubwo bahirikaga ubutegetsi bwa Saddam Hussein, agatangaza ko ibyo ari ukwikiza abategetsi bakomeye ku isi hitwajwe iterabwoba.

Umushinga ukomeye abanyamahanga babonye nabi watekerejwe na Colonel Mouammar Kadhafi afatanyije na Perezida w’Afurika yepfo ni uguhuza ibihugu by’Afurika bigakora Leta imwe, kandi bigakoresha ifaranga rimwe. Ibi bikaba bikaba byaragombaga kujyano no gutoza abasirikare miliyoni ebyiri zigomba kubungabunga umutekano w’Afurika imwe.

Colonel Mouammar Kadhafi kuba yarafite imigambi migari kandi ashinjwa ibyaha byibasira inyokomuntu, habayeho kurekura imfungwa za politiki, ndetse no kurekura bamwe mu baganga b’abanyamahanga bateye abana amaraso arimo ubwandu bw’agakoko ka Sida byatumye ibibazoo bimwe bicururuka.

Gusa ibintu byongeye kuba bibi ubwo mu 2009 Colonel Mouammar Kadhafi yatorerwaga kuba umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika bikavugwa ko hari ibitekerezo bishingiye ku matwara akaze yifuzaga agutangiza, ndetse no gukoresha uko ashatse ibihugu biri mu kanama gashinzwe umutekano ku isi.

Tariki ya 16 Gicurasi 2011 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyizeho impapuro zita muri yombi Colonel Mouammar Kadhafi n’umuhungu we Saif Al Islam Kadhafi kuko bashinjwaga ibyaha byibasiye inyoko muntu. Nyuma y’uko mu karere k’amajyaruruguru y’Afurika hatangiye impinduramatwara ya politiki, mu gihugu cya Libiya inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Colonel Mouammar Kadhafi zagiye ziterwa inkunga mu rwego rwo guhirika ubutegetsi.

Muri Gashyantare 2011 ubwo habagaho imyigaragamyo ikaze yaje no guhinduka intambara y’abaturage, inyeshyamba muri Kanama 2011 zahise zifata umurwa mukuru Tripoli, Colonel Mouammar Kadhafi yahisemo guhunga umurwa mukuru tariki ya 20 Ukwakira yerekeza i Syrte aho yaje gufatwa akicirwa.

Icyakoze nyuma yo kwicwa kwa Colonel Mouammar Kadhafi Libiya yakomeje guhura n’ibihe bibi, kuko igihugu cyakomeje kuyoborwa n’ibice bibiri. Imitwe y’iterabwoba yabonye uburyo yidegembya kubera gucikamo ibice bibiri.


      

Tanga igitekerezo

-->