Menya ibyaranze italiki ya 14 Nzeri mu mateka y’Isi

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 14/09/2019, Saa 12:19:23 Yasuwe inshuro 243

Tariki ya 14 Nzeri ni umunsi wa 257 w’umwaka wa 2019, ubura iminsi 108 ngo ugere ku musozo.Uyu ni umunsi wa 6 w’icumweru.

Bimwe mu byabaye ku itariki ya 14 Nzeri mu mateka:

1829: Hasinywe amasezerano ya Andrinople, hagati y’ubwami bwa Ottaman n’u Burusiya arangiza intambara yatangiye mu 1828 hagati y’ibi bihugu byombi.

1901: Theodore Roosevelt yabaye Perezida wa 26 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

1960: Hashinzwe umuryango w’ibihugu bikize kuri peteroli OPEP (Organisation des pays exportateurs de pétrole). 1814 : Francis Scott Key yanditse umuvugo The Star-Spangled Banner, yaje kuvamo indirimbo yubahiriza igihugu y’Amerika.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1849: Ivan Pavlov, umuganga ukomoka mu Burusiya wabonye mu 1936 igihembo cya Nobel mu mikorere y’umubiri

1906: Flávio Costa, umukinnyi wa ruhago ukomoka Brezil wanayitoje

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki:

1523: Adrien VI, Papa wavutse tariki ya 2 Werurwe 1459

1901: William McKinley, Perezida w’Amerika, wavutse tariki ya 29 Mutarama 1843.

1982: Béchir Gemayel, Perezida wa Libani

Isabato nziza kuba Advantiste bose b’umunsi wa karindwi