Amavu n’amavuko y’umuryango RPF Inkotanyi shingiro ry’amateka mashya y’u Rwanda

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 6/12/2017, Saa 12:34:49 Yasuwe inshuro 2044

Ibigaragara mu mateka y’ u Rwanda yagiye yiganzamo urwango rwashyizwe ku iherezo n’ivuka ry’ Umuryango FPR inkotanyi ubu wizihiza isabukuru y’imyaka 30 uvutse kandi ukorera Abanyarwanda.

Amatariki y’ingenzi mu mateka ya FPR Inkotanyi kugeza uyu munsi nyuma y’imyaka 30 ni ayahe? mbese avuze iki ku buzima bw’ u Rwanda n’abanyarwanda?

1979: Ivuka rya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje guhinduka FPR Inkotanyi, iyi RANU yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

1980: Opollo Milton Obote wari warahesheje ubwigenge Abagande bigobotoye ubukoloni bw’Abongereza yagarutse ku butegetsi bwa Uganda maze yemeza ko Abanyarwanda bari ku butaka bw’igihugu cye bahambirizwa bakirukanwa aho yakoresheje ijambo rivuga ngo “Uwaje kera ni we uzagenda mbere”.

Ku wa 6 Gashyantare 1981: Yoweri Kaguta Museveni yatangije intambara y’ishyamba aherekejwe n’Abanyarwanda barimo Fred Gisa Rwigema. (Urugamba rwabereye mu Majyaruguru ya Uganda mu bantu barurwanye 96 % byari Abanyarwanda).

1980-1981: Obote yashyize mu bikorwa umugambi we wo kwirukana impunzi z’Abanyarwanda zari muri Uganda.

Ku wa 26 Mutarama 1986: Museveni abifashijwemo n’Abanyarwanda yafashe ubutegetsi bwa Uganda.

Ku wa 25 Ukuboza 1987: Habaye inama ya RANU yageze ku musozo wayo hafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo ivuka ry’Umuryango FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais), inyandiko z’iremezo: intego, imigambi, amategeko remezo ndetse n’imyitwarire yayo.

Muri iyi nama ni ho hemejwe ishyirwaho ry’abakada, urugaga rw’urubyiruko ndetse n’urugaga rw’abategarugori.

Ku wa 01 Ukwakira 1990: FPR-Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ku wa 02 Ukwakira 1990: Nyuma y’umunsi umwe urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Fred Gisa Rwigema wari Jenerali Majoro wari uyoboye urugamba, yarasiwe i Kagitumba [Nyagatare] arapfa.

Ku wa 20 Ukwakira 1990:
Paul Kagame yavuye muri Amerika; Inkotanyi zisubira inyuma zihindura imirwanire y’intambara zitangira urugamba bundi bushya.

Ku wa 1 Ugushyingo 1990: Inkotanyi zatangiye urugamba rwo mu ishyamba zigamije kubohora u Rwanda aho abaturage barwo bamwe bicwaga na leta ya Habyarimana.

Ku wa 3 Ugushyingo 1990: Inkotanyi zafashe umuhanda ujya Gatuna.
1991: Umwana wavukaga i Kibungo wari wariyunze ku ngabo za RPA yahimbye indirimbo y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ari nayo ikoreshwa muri iki gihe.

Ku wa 23 Mutarama 1991: Inkotanyi zafashe Gereza ya Ruhengeri.
Kuva muri Kanama kugera mu Ugushyingo, Inkotanyi zari zarashinze ibirindiro mu Mutara mu cyo bise “Intambara y’Ibirindiro”. Muri icyo gihe aho Inkotanyi zari zimaze gufata zahitaga “u Rwanda mu Rundi”.

Ku wa 16 Nzeri 1991: Uyu munsi habaye imishyikirano hagati ya leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi. Iyi mishyikirano yabereye mu yahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ahitwa Nsele-Gbadolite.

Werurwe kugera muri Kanama 1992:
Habayeho iyiswe “Intambara yo Kugota”.

Ku wa 04 Kanama 1992:
Hatangiye imishyikirano ya Arusha.

Ku wa 06 Kanama 1992: Igitero cy’i Byumba.

Ku wa 01 Nyakanga 1992: Guhagarika intambara, igikorwa cyiswe “Ceasefire” mu rurimi rw’Icyongereza.

1993: Indirimbo ya FPR ni bwo yaririmbiwe ku Murindi ubwo hari hahuriye amashyaka yose, iririmbwa na Unit ya 101 y’ingabo za RPA.

Ku wa 03 Kanama 1993: Isubukurwa ry’imishyikirano ya Arusha.

Ku wa 28 Ukuboza 1993:
Inkotanyi muri CND i Kigali.

Ku wa 06 Mata 1994:
Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, hatangira ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

1994 Mata-Nyakanga: FPR-Inkotanyi yari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ku wa 04 Nyakanga 1994: Inkotanyi zifata Kigali.

Ku wa 19 Nyakanga 1994: Ishyirwaho rya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku wa 25 Kamena 2003:
Habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Paul Kagame umukandida wari watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ku wa 20 Ukuboza 2012: I Kigali, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizihije Yubile y’imyaka 25.

Ku wa 11 Kanama 2010:
Perezida Kagame wari watanzwe na FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yatorewe manda ya kabiri n’amajwi 93.08%

Ku wa 17 Kanama 20017: Perezida Kagame n’abandi banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batashye icyicaro gishya cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwo munsi ni nabwo yemejwe nk’umukandida w’uyu muryango mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 03 no ku wa 04 Kanama 2017

Ku wa 22 Kamena 2017:
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga 200 baherekeje Paul Kagame kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubwo yari agiye gutanga kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ku wa 04 Kanama 2017: Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka irindwi n’amajwi 98.79%, aza kurahira ku itariki ya 18 Kanama 2017.

Gatete Eric Rafiki
Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->