Amateka ya Myanmar, igihugu kiri kuberamo ubwicanyi bw’Aba- Rohingya bugereranywa na Jenoside

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/11/2017, Saa 08:29:35 Yasuwe inshuro 400

Ubwicanyi bukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Rohingya buri gufata indi ntera.

Aba baturage bihakanwe n’igihugu cyabo Myanmar. Abenshi bahungiye hafi ya Bangladesh, ndetse bamwe mu mpuguke bavuga ko bari gukorerwa igisa na Jenoside. www.rwandadailynews.com mu bumenyi bw’Isi iragaruka kuri Myanmar

Igihugu cya Myanmar ni igihugu gihana imbibi na Bangladesh, Ubuhinde, Thailand, Laos, n’Ubushinwa.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2014, ryagaragaje ko cyari gifite abaturage bangana na miriyoni 51.

Perezida w’iki gihugu yitwa Htin Kyaw. Iki gihugu kicaye ku buso bungana na kilometero kare ibihumbi 676, 578.

Ni igihugu kiruta u Rwanda inshuro hafi 26, umurwa mukuru wacyo ni Naypyidaw kikaba cyarabonye ubwigenge mu 1948, kibuhawe n’Ubwongereza.
Myanmar, kuva yabona ubwigenge, yakomeje kumvikanamo intambara z’urudaca zakomeje guhanganisha amoko amagana abarizwa muri iki gihugu.

Ikarita y’igihugu cya Myanmar

Intambara za gisiviri zakomeje kugenda zihitana amagana y’abaturage, biturutse ku guhangana kw’amoko, kandi ntibyigeze bicogora, kuko kugeza n’ubu abaturage bo mu bwoko bw’aba-Rohingya bakomeje kwicwa umusubirizo.

Ndetse hari bamwe mu mpuguke mu bya politiki n’amateka zivuga ko muri Birmaniya cyangwa se Myanmar hari kubera igisa na Jenoside.

Tariki ya 4 Mutarama 1948, iki gihugu cyatangaje ku mugaragaro ko kibonye ubwigenge.

Maze Sao Shwe Thaik aba Perezida wa mbere. Tariki ya 2 Werurwe 1962, igisirikare kiyobowe na Jenerari Ne Win gikora kudeta rurangiza maze gifata ubutegetsi, kuva icyo gihe kugera muri 2011.

Hagati muri iyi myaka utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa gisirikare ntiyararagaho cyangwa ngo aramuke, ndetse hageragejwemo kudeta nyinshi ariko zigapfuba.

Muri Gicurasi 1990 habaye amatora bwa mbere nyuma y’imyaka 30 ubutegetsi bufitwe n’igisirikare, maze ishyaka rya Aung San Suu Kyi ritsinda amatora, ariko abasirikare bari bayoboye bararahira barirenga, bavuga ko aho kuva ku butegetsi bacibwa amabere.

Mu Ukwakira 2012, amakimbirane n’intambara byarakomeje maze abaturage b’Abayisiramu bo mu bwoko bw’Aba-Rohingya bagubwaho n’ishyano, Leta ibanga urunuka ivuga ko atari abaturage bayo, irabihakana.

Bwacyaga hicwa umwe, umwe, bigera aho bifata intera ikomeye barameneshwa, bicwa urubozo abandi bagwa umudari, barahunga, akarago kabumira ku mutwe.
Myanmar, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane hafi yo gutindahara, muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.

Imvururu za hato na hato n’intambara zihanganisha amoko ni bimwe bituma nta munya Myanmar ugera mu murima ngo abe yanaca umutabo, nta n’akazi kandi gakorwa, kenshi usanga abantu bahunga intambara gusa.

Iki gihugu kitorohewe n’ubuzima kibayemo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizakirebeye izuba, impuhwe zirabuze, maze mu mwaka wa 2005 zifatira Myanmar ibihano byo mu rwego rw’ubukungu ikomeza iki gihugu gikomeza guhungabana ubutitsa.

Muri iki gihugu habarirwa amoko agera ku 135, ariko nti bajya imbizi, ntaw’ugoheka, usanga ijoro n’umunsi bahanganye gusa.

Myanmar ni igihugu gikungahaye ku rumogi

Myanmar ni igihugu cya kabiri mu Isi nzima mu guhinga urumogi, inyuma ya Afghanistan, kuko 25% by’urumogi rukoreshwa mu Isi yose ruturuka muri Myanmar.

Mu mezi ashize, aba-Rohingya barenga ibihumbi 500,000 bahungiye hafi ya Bangladesh kubera izi ntambara z’urudaca.

Ihonyorwa ry’uburenganzira bw’aba-Rohingya, iyicwarubozo ndetse no kwimurwa ku butaka bari batuyeho bagasembera, byakomeje gufata indi ntera kuva mu mwaka wa 2012 ndetse abantu benshi barahamya ko ari Jenocide ibakorerwa.

Amahanga akomeje gutabariza aba baturage kuko ubwicanyi bubakorerwa buri gufata indi ntera.
@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

Inkuru Bijyanye

-->