Zimbabwe: Perezida Mnangagwa arashimwa kuzahura ubukungu bw’igihugu-FMI

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/01/2018, Saa 10:39:47 Yasuwe inshuro 314

Umukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imali, FMI, Christine Lagarde, yakiriye neza ibivugwa na perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, ko agiye guteza imbere ubukungu bw’igihugu cye akorana n’amahanga.

Madamu Lagarde ibyo yabivuze amaze guhura na Perezida Mnangagwa aho bari mu nama ku bukungu bw’isi ibera i Davos mu Busuwisi.

Yavuze ko baganiriye ku bibazo bikomeye by’ubukungu byugarije Zimbabwe.

Emmerson Mnangagwa yasimbuye Robert Mugabe ku butegetsi muri Zimbabwe mu mpera z’umwaka ushize.

Nyuma y’imyaka makumyabiri ubukungu bwaradindiye ku butegetsi bwa Perezida Robert Mugabe, Zimbabwe ifite ibibazo bikomeye byo kubona amafaranga y’amahanga, ibiciro by’ibiribwa byarazamutse ndetse n’ubushomeri buriyongera cyane.

Kuwa gatatu Perezida Mnangagwa avuga ko atabona impamvu Zimbabwe itasubira mu muryango wiganjemo ibihugu byahoze bikoronijwe n’Ubwongereza.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->