Zimbabwe:Bidatinze Mnangagwa ararahirira kuyobora igihugu

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 22/11/2017, Saa 15:24:31 Yasuwe inshuro 836

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe akaza kwirukanwa kuri uwo mwanya Emmerson Dambudzo Mnangagwa, ubu mu minsi mike ni we ugiye kurahirira kuyobora igihugu nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishaka ZANU PF riri ku butegetsi.

Simon Khaya-Moyo,umuvugizi w’iri shyaka kuri uyu wa gatatu yatangaje ko nyuma yo kurahira, Mnanganwa azayobora iminsi 90, hanyuma hakurikireho amatora azaba mu mwaka utaha.

Mu minsi ishize Mbere y’uko akomanyirizwa n’igisirikare, uwari Perezida Mugabe yatangaje ko yirukanye Mnangagwa ku mwanya wa visi Perezida avuga ko yamujijije kuba yaragiye mu bahanuzi kubaza igihe azapfira.

Mugabe yagize ati “Nta nzira za hafi zibaho zageza umuntu ku butegetsi. Kuva kera twari tuzi icyo [Mnangagwa] aricyo. Ariko twagerageje guhitamo kubarinda”.

Yunzemo ati "Yagiye mu rusengero rw’ abahanuzi kubaza igihe Mugabe azapfira. Ariko abwirwa ko ariwe uzapfa mbere."

"Mnangagwa yari yarishyizemo ko nzamuhaka nkamuha ubutegetsi bw’ igihugu natuze sinapfuye, nta n’ ubwo neguye”

Icyo gihe Mugabe yakomeje avuga ko agiye gushaka abari mu mugambi umwe na Mnangagwa.

Gusa ntibyateye kabiri igisirikare kimufatira imyanzuro yo kumufungira iwe benshi bemezaga ko ari coup d’etat ariko igisirikare kirinze kugira icyo kimukoraho ahubwo kimusaba kwegura kugeza igihe abyemereye ku munsi wo kuri uyu wa kabiri 22 Ugushyingo 2017.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Musafiri francois   |   ku wa 22/11/2017, Saa 16:17

    turabakunda cyane mukomeze muduhe amakuru

Tanga igitekerezo

-->