Zimbabwe:Ari mu mazi abira nyuma yo guhanurira Mugabe ko agiye gupfa

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 6/10/2017, Saa 09:24:02 Yasuwe inshuro 1238

Mu gihugu cya Zimbabwe hakomeje urubanza rw’umuvugabutumwa wahanuye urupfu rwa perezida w’icyo gihugu umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 93.

Uyu muvugabutumwa Phillip Mugadza uyobora itorero Remnant yaraye atsinzwe mu rubanza yasabaga urukiko rw’ikirenga gukuraho ibirego ashinjwa ko yavuze ko Mugabe azapfa mu mpera z’uku kwezi kw’ukwakira.

Newsday yanditse ko Umucamanza muri uru rukiko rukuru Luke Malaba yavuzeko inzira yo gukomereza uru rubanza mu rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga n’andi mategeko itanoze avugako uru rubanza ruzakomereza ahandi kuko Mugadza yashinjijwe ibyaha byoroheje kandi yarakoze amahano.

Mugadza yisanze mu mazi abira nyuma y’aho ahanuriye mu kwezi kwa mbere ko ROBERT MUGABE w’imyaka 93 azapfa tariki 17 Ukwakira uyu mwaka, ibintu byafashwe nko gutuka idini rya gikirtu ndetse no kurenga ku muco wa kinyafrika.

Gusa umwunganizi we mu mategeko Gift Mtisi yatangajeko leta iri kurenganya uyu muvugabutumwa kuko ibyo yatangaje atari we wabivuze ahubwo ko ari imana yamuvugiyemo.

Yahinduwe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->