Zimbabwe: Abaforomo ibihumbi 15 birukanwe mu kazi kubera kwigaragambya

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 19/04/2018, Saa 11:43:50 Yasuwe inshuro 649

Guverinoma yirukanye abaganga basaga 15 000 banze gusubira mu kazi bari mu myigaragambyo, nyuma y’uko banze gusubira ku kazi kandi leta yari yumvise ubusabe bwabo ikemera kongera ku mishahara yabo akayabo kagera kuri miliyoni $17.

Inkuru ya BBC ivuga ko Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’imyigaragambyo yari imaze hafi ukwezi, aho abaganga basabaga kongererwa imishahara n’ibindi bagenerwa nko mu gukora amasaha y’ijoro cyangwa ay’ikirenga, igikorwa cyanegekaje urwego rw’ubuvuzi muri Zimbabwe.

Ikinyamakuru Herald cyanditse ko mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Visi Perezida wa Zimbabwe, Rtd General Constantino Chiwenga, yavuze ko bishoboka ko ibyo aba baganga bari gukora byihishwe inyuma n’impamvu za politiki.

Amafaranga yari yatanzwe ngo ahabwe abaganga bari mu myigaragambyo, byemejwe ko ahita ashyirwa mu bikorwa bikubiye mu mabwiriza mashya, birimo kwinjiza mu kazi abandi bakozi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yari yamaze kwakira amadorari asaga miliyoni 17 z’amadolari zari zamaze gushyirwa kuri konti z’abaganga bigaragambyaga, ariko biza kugaragara ko batahise basubira ku kazi.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yashyigikiye iki gikorwa, agira ati “guverinoma yari yakoze ibishoboka byose ngo yubahirize ibyo abaganga bigaragambya basabaga, maze abaganga bo bakora uko bashoboye mu kurenga kubyo Guverinoma yo yabasabaga.”

Perezida w’Ihuriro ry’Abaganga muri Zimbabwe, Mxolisi Ngwenya, nawe yatangaje ko Ikigo Gishinzwe Ubuvuzi cyari cyamaze kwemera kongera ibyo aba baforomo bagenerwaga, no gutanga ibikoresho bikenewe mu mavuriro.


      

Tanga igitekerezo

-->