Turikiya mu kaga gakomeye nyuma y’uko igiye gukurirwaho inkunga

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/10/2017, Saa 12:48:52 Yasuwe inshuro 929

Ibihugu byinshi bibarizwa mu muryango w’ibihugu by’uburayi biyobowe n’Ubudage byaraye bitangaje ko bigiye kugabanya inkunga byageneraga Turukiya kuberako iki gihugu kitubahiriza amasezerano y’ubufatanye cyasinyanye n’uyu muryango mu bijyanye no kurengera ikiremwa muntu.

Umuyobozi w’ubudage Angela Merkel ubwo yitabiraga inama nkuru y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yabereye I Bruxelles mu Bubiligi yatangaje ko mbere y’uko Turukiya yubahiriza amasezerano, izi nkunga zigomba kugabanuka byanze bikunze.

Merkel yavuzeko inama y’uyu muryango ihuza ibihugu 28 igomba kuziga kuri iyi ngingo igafatwaho umwanzuro bidatinze.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi bidatewe n’uko hari abadage bafatiwe muri Turukiya, ahubwo ko ari ibintu biteye inkeke kuri uyu muryango kubera uburyo iki gihugu kiri kwitwara mu bijyanye na politiki itabasha guhashya ubwicanyi ndetse n’iterabwoba ry’abajihadiste .

Ibibazo by’umutekano muke byakomeje gukara muri Turikiya nyuma y’iburizwamo rya kudeta prezida Recep Tayipp Erdogan yari agiye guterwa, aho abenshi bamaze gutabwa mu buroko bakekwaho kuyigiramo uruhare.

Inkunga ya miliyari 4 n’ibice 45 z’amayero nizo zari zaragenewe Turukiya hagati ya 2014-2020 gusa miliyoni 268 nizo zari zimaze kugezwa mu mishinga iterwa inkunga n’uyu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.


      

Tanga igitekerezo

-->