Tumenye Liberia igihugu cyigeze kuba isibaniro ry’imirwano ariko ubu cyubahiriza amatora

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/10/2017, Saa 09:13:18 Yasuwe inshuro 1122

Ku itariki ya 10 Ukwakira 2017, abaturage b’igihugu cya Liberia bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’abagize inteko ishinga amategeko.

Abantu benshi baremeza ko ari ibintu bidasanzwe muri Afurika ko Perezida usoje manda agenerwa avaho adahinduye itegekonshinga.

www.rwandadailynews.com mu bumenyi bw’Isi iradutembereza, Liberia igaruka ku buryo Liberia yagiye iyoborwa.

Liberia ni igihugu giherereye muri Afurika y’u Burengerazuba, kikaba gihana imbibi na Sierra Leone, Guinea na Cote d’Ivoire. Cyicaye ku buso bungana na km2 ibihumbi 111, 369, ubu kikaba gifite abaturage bangana na miriyoni 4,503,000. Gikubye u Rwanda inshuro hafi eshanu.

Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi, umujyi munini ukaba n’umurwa mukuru, ni Monrovia.

Umurwa Mukuru Monrovia

Nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’ibihangange bishyiriye akadomo ku icuruzwa ry’abacakara, abari bakiri mu mayira bajyanwe ku isoko bose bahise berekezwa muri Afurika, bashyirwa ahantu hamwe maze birangira babakoreye igihugu cyabo gihabwa izina rya Liberia.

Bidateye kabiri, tariki ya 26 Nyakanga 1847 kiba kibonye ubwingenge gihita gishyiraho n’itegekonshinga.

Abategetsi bakomeje gusimburanwa ku ntebe kugeza kuri William Richard Tolbert Jr, wabaye Perezida wa 20 wa Liberia kuva mu 1971 kugeza 1980 ubwo yagwaga by’igitaraganya muri kudeta rurangiza yari iyobowe na Samuel Doe.

Bamwishe urw’agashinyaguro ubundi umurambo we bawugabiza rubanda ruwutera amabuye n’uburakari bwinshi. Ishyano ryari rimaze kugwira Liberia, maze nyuma y’ukwezi kumwe rudori, abanyapolitiki bari mu butegetsi bwa Tolbert bose bagezwa imbere y’ubutabera ubundi bakatirwa urwo gupfa. Bane bonyine mu bari mu iyo guverinoma nibo barusimbutse barimo na Madamu Ellen Johnson Sirleaf, utwaye Liberia kugeza ubu.

Muri 85 Samuel Doe atorerwa kuba Perezida amatora yagawe cyane n’abantu kugera ku rwego mpuzamahanga, ibintu ariko bitari bigize icyo bimubwiye. Tariki ya 12 Ukuboza 1985, Doe akishimira intsinzi, Thomas Quiwonkpa amuca mu rihumye ngo amwanure nkuko yabigize Tolbert uretse ko iyi kudeta yamupfubanye kandi yari yamaze gufata Radiyo. Doe aratengamara aba ubukombe, maze nyuma y’imyaka ine gusa mu 1989, Charles Tylor wari uyoboye inyeshyamba zitwaga National Patriotic Front of Liberia, barwanya Doe bivuye inyuma batewe ingabo mu bitugu n’ibihugu by’ibituranyi birimo Burkina Faso na Cote d’Ivoire, intambara irarota, Liberia iba isibaniro kugera ubwo mu mpera za Nzeri 1990, Doe yari asigaranye agace gato cyane ko hanze y’umujyi ariko agenzura, maze indunduro ye iragera afatwa bugwate ahita afungwa muri uko kwezi.

Kuva mu 1989 kugera mu 1996, intambara yayogoje Liberia ihitana abarenga ibihumbi 200 abandi amagana bagwa umudari akarago karabumiye ku mutwe bahunga iyo mirwano.

Agahenge kaje kuboneka maze mu 1997, Taylor atorerwa kuba Perezida. Ka kabaye icwende katoga karamuka koze ntikanoge, imidugararo n’intambara byarakomeje byibasira Liberia muri Werurwe 2003, undi mutwe witwa Movement for Democracy in Liberia, ugaba ibitero kuri Taylor, agerageje kwihagararaho biranga umubuza amahwemo, maze muri Kanama uwo mwaka akuramo ake karenge ahungira muri Nigeria.

Guverinoma y’agateganyo yahise itangira kuyobora kugera muri 2005, ubwo habaga amatora maze Madamu Ellen Johnson Sirleaf atorerwa kuba Perezida, aca kandi agahigo ko kuba umugore wa mbere ubaye Perezida muri Afurika.

Manda agenerwa n’itegekonshinga ziragana ku musozo amaze imyaka 12 ayoboye Liberia, kugeza ubu imyiteguro nayo irarimbanije tariki ya 10 yari amatora muri Liberia.

Ba nta munoza ntibabura icyo banenga, ariko muri rusange yashyize ibintu ku murongo.

Bwana George Weah wahoze akina umupira w’amaguru akaza kuba umunyapolitiki ari muri 20 bahatanira kuba Perezida, kandi arahabwa amahirwe.

Abanya-Liberia bazatora Perezida n’abagize inteko nshingamategeko bagera kuri 73. Sirleaf azaba agiye mu mubare w’abaperezida bake cyane muri Afurika barangije manda bagenerwa, ntibahindure itegekonshinga.

Emmanuel Rukundo


      

Tanga igitekerezo

-->