Robert Mugabe yahiritswe kubutegetsi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/11/2017, Saa 11:05:50 Yasuwe inshuro 1655

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu n’ingabo za zimbabwe zatangaje ko zafashe ubutegetsi zigambiriye kwigizayo abanyabyaha bari iruhande rwa Perezida Mugabe, zikemeza ko uyu mukambwe n’umuryango we barinzwe neza. Ishyaka Zanu PF ryari riyobowe na Mugabe naryo ryatangaje ko yasimbuwe kandi Zimbabwe atari umutungo we bwite.

Ishyaka ZANU PF ryatangaje ko uwari Visi Perezida, Emerson Mnangagwa uheruka kwirukanwa na Perezida Robert Mugabe ari we ubu wabaye Perezida w’ishyaka akigera i Harare mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu avuye muri Afurika y’epfo mu buhungiro.

Kuri Twitter y’ishyaka rya ZANU PF batangaje ko mu ijoro ryakeye Perezida Mugabe n’umuryango we batawe muri yombi bakaba bacungiwe umutekano ku bw’inyungu zo kurengera itegeko nshinga n’isura y’igihugu ngo byari ngombwa ko bibaho. Ishyaka ryatangaje kandi ko ZANU PF ndetse n’igihugu cya Zimbabwe atari umutungo bwite wa Perezida Mugabe n’umugore we.

Kuri Twitter bati

Uyu munsi ni intangiriro y’ibihe bishya, kandi inshuti “comrade” Mnangagwa azadufasha kugera kuri Zimbabwe nziza kurushaho

Ishaya ZANU PF n’ingabo za Zimbabwe batangaje ko hatabayeho coup d’etat ahubwo ko habayeho guhinduranya ubutegetsi mu mahoro havanwaho abayobozi bamunzwe na ruswa bakanatabwa muri yombi hamwe n’umusaza wari warifatiwe n’umugore we ubu na we ufunze. Abo bacye bari banze gufungwa na bo bafunzwe.”

Amakuru ava muri Zimbabwe ni ay’uko Inyubako Inteko ishinga Amategeko ikoreramo irinzwe n’ingabo ndetse ikaba ifunze.

Ingabo za Leta ya Zimbabwe ziri kugaragara henshi mu mujyi wa harare no hanze yawo

Source: theguardian


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Musoni callixte   |   ku wa 16/11/2017, Saa 11:04

    Nihatari gusa yaranashaje kbx nahereze nabandibirire

  • 2

    pierre   |   ku wa 17/11/2017, Saa 17:23

    Igitekerezo bakwiye gukurikiza amategeko muvyo bariko barakora atawe barenganije

Tanga igitekerezo

-->