Misiri: Uwafatwaga nk’umugore munini ku isi yapfuye azize ibibazo by’umutima

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/09/2017, Saa 23:02:48 Yasuwe inshuro 1435

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeli 2017 niho hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umunyamisiri Eman Ahmed Abd El Aty, utabarutse yarahoze afite ibiro 500, ariko kuva yatangira kwitabwaho n’abaganga bo mu gihugu cy’ubuhinde ngo akaba yarageze ku biro 176.

Nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje inkuru ku rupfu rwa Eman Ahmed Abd El Aty ngo apfuye azize ibibazo by’umutima ndetse no kubura ubushobozi bwo kuyungurura imyanda yo mu maraso.

Eman Ahmed Abd El Aty w’imyaka 36 y’amavuko, ngo yaramaze imyaka 25 atabasha gusohoka hanze kubera ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ubwo yiteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amavuko mu bitaro byo mu Buhinde mu mujyi wa Mombayi, ngo ubwo yari kumwe n’abaganga 20 bamwitagaho ndetse n’abo mu muryango we ngo babonaga ubuzima bwe bugenda neza.

Uyu mubyibuho ukabije wanatumye aheruka kubona izuba ndetse no kubona ibyaremwe byo mu isi ya nyagasani mu myaka 25 ishize, ngo byatumye agira ikibazo cyo kubasha kuvuga neza ngo asohore ijwi, ndetse n’igice cy’umubiri gifatwa n’indwara ya paralyze. Izi ndwara ngo ntizakunze gusigana n’indwara y’igisukari ariyo Diabete, umuvuduko w’amaraso ndetse no kugira isereri ikabije.

Kuva tariki Eman Ahmed Abd El Aty yatwarwa n’indege yerekeza mu Buhinde aho yaragiye kubagwa, ngo ku biro 500 yarafite bivugwa ko mu meze agera kuri ane arenga yaramaze gutakaza ibiro birenga kimwe cya kabiri cy’ibiro bye.

Ikinyamakuru Time of India gitangaza ko ubwo yatakazaga ibiro 250 ngo yatangiye kujya yicazwa mu ntebe ye, n’ubwo yicaraga umwanya munini ariko ngo ubusanzwe yahoraga aryamye ku buriri no kumuhindukiza ari ikibazo gikomeye.

Mu kwezi kwa Werurwe ni bwo inzobere z’abaganga mu kubaga zatangaje ko bifuza ko nibura Eman Ahmed Abd El Aty yatakaza ibiro 100 bikomotse kukuboneza imirire atabazwe kandi ibyo baje kubigeraho.

Africa time itangaza ko inzobere z’abaganga bo mu Buhinde mu bitaro bya Saifee I Mombai zari ziyemeje ko zigomba kubaga igice cyo ku gifu kuko ni cyo gice cy’umubirir cyari gifite umubyibuho ukabije. Andi makuru akavuga ko ibagwa yakorewe ku nshuro ya kabiri ryatumye abasha kongera kuzanzamuka, kuburyo umutima n’ibihaha byari byatangiye gukora neza, ariko akabifashwamo no kurya ibiryo byoroheje ndetse n’ibyo kurya biri mu ntungamubiri z’ibisukika akoresha anyweye.

Dogiteri w’umuhinde Muffazal Lakdawala nyuma yo kumenya imibereho ya Eman Ahmed Abd El Aty yafashe icyemezo cyo kumuzana mu bitaro kabuhariwe byo mu mujyi wa Mombayi ngo abashe kwitabwaho n’abaganga bakomeye bamubage kandi avurwe ku buntu. Ibi bikaba byarafatwaga nk’amahirwe ye ya nyuma yo kuba yakira umubyibuho ukabije, ariko ubuzima birangiye butabashije kujya mu buryo ava ku isi ya nyagasani.

Mu bagore baca agahigo mu bunini no gupima ibiro byinshi ku rwego rw’isi baherukaga umunyamerika Pauline Potter wapimaga ibiro 293 wananditswe mu bitabo by’abaciye agahigo.Icyakoze Eman Ahmed Abd El Aty umunyamisiri we yaje adasanzwe kuko we yapimaga ibiro 500.

 

Ni inkuru dukesha Africa time