Misiri : Mostafa Madbouli yagizwe minisitiri w’intebe

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 8/06/2018, Saa 11:57:28 Yasuwe inshuro 509

Umukuru w’igihugu cya Misiri Abdel Fattah al-Sissi yavuguruye guverinoma ashyira Mostafa Madbouli ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Mostafa Madbouli w’imyaka 52 y’amavuko, yari Minisitiri ushizwe iby’amacumbi kuva mu mwaka wa 2014. Yari amaze amezi agera kuri abiri ari minisitiri w’intebe w’agateganyo nyuma yaho uwari minisitiri w’intebe Chérif Ismaïl agiriye kwivuza mu gihugu cy’Ubudage mu Gushyingo k’umwaka ushize.

Iby’iyi nkuru byatangajwe n’umuvugizi wa Perezidansi ya Misiri nkuko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibivuga.

Chérif Ismaïl ucyuye igihe, yayoboye guverinoma ya Misiri kuva mu mwaka wa 2015. Akaba yaranabaye Minisitiri ushinzwe Peterori.


      

Tanga igitekerezo

-->