Mali: Abasirikare ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro bishwe n’igitero

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/09/2017, Saa 12:35:57 Yasuwe inshuro 533

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abasirikare batatu bawo bari mu butumwa bw’amahoro bishwe muri Mali abandi batanu bagakomereka mu majyaruguru y’igihugu.

Imodoka yabo bari barimo yaturikijwe igihe bari baherekeje imodoka z’ubutumwa zivaga mu mujyi wa Anefis bajya i Gao.

Imitwe ya kiyisilamu n’indi mitwe y’inyeshyamba iracyakorera muri ako gace. Ikunze kugaba ibitero ku ngabo za LONI zibungabunga amahoro.

Abasirikare barenga 100 mu bagize ingabo z’Umuryango w’Abibumbye biciwe muri Mali, bituma iki gihugu kiba ikigoye cyane mu bikorwa bya LONI byo kubungabunga amahoro.