Malawi:Ubwoba ni bwose,"Vampires" zateye Loni kwimura abakozi

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 12/10/2017, Saa 06:15:02 Yasuwe inshuro 17279

Nyuma y’uko abantu batanu bishwe muri Malawi bashinjwa kwitwara nk’ibiremwa binywa amaraso ya muntu ( vampires) Loni yimuye abakozi bayo mu turere tubiri.

Amakuru y’uko hari abapfumu b’abanywamaraso yaturutse muri Mozambique nyuma bifata n’uduce twa Malawi twegereye umupaka twa Mulanje na Phalombe nk’uko Reuters ibitangaza.

Ayo makuru yasakaye mu kwezi gushize yatumye abaturage bashyiraho amarondo na za bariyeri, batega izo ‘vampires’ bavuga ko zigenda nijoro.

Ishami rya Loni rishinzwe umutekano rivuga ko uwo abo baturage bafashe bamukekaho kuba umunywamaraso bamukubita kugeza apfuye.

Rishimangira ko abaturage bo muri Mujanja na Phalomba bahahamuwe n’inkuru ziteye ubwoba z’ibyo biremwa by’umwijima byabateye, ku buryo ntawe ugicaracara ku mugoroba uretse irondo bishyiriyeho gusa.

Umuyobozi wa Loni muri Malawi, Florence Rolle yavuze ko abakozi bamwe bayo nabo bagize ubwoba bwo kwicwa n’ayo marondo bakimuka muri utwo duce.

Perezida Peter Mutharika yatangaje ko amakuru y’ubwicanyi bushingiye ku bwoba bw’abanywamaraso ateye inkeke. Avuga ko agiye gukora iperereza ryimbitse.

Hagati aho yategetse ko abantu bose bagomba kuzajya bava mu rugo mbere ya saa moya z’igitondo, bakaba batashye mbere ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugira ngo hatagira ugenda ijoro agakekwaho kuba umunywamaraso.

Imyemerere ishingiye ku bupfumu yashinze imizi mu duce tw’icyaro twa Malawi. Muri 2002 nabwo hari abakubiswe bazira ibihuha by’uko ari abanywamaraso.

Muri Mata uyu mwaka, muri Afurika y’Epfo umusore yafashe umwana w’imyaka itanu witwa Tinyiko Reckson wakinaga umupira amutera icyuma mu ijosi, ubundi amunyunyuza amaraso, nk’uko Daily Mail ibitangaza.

Abari bahari bahise bafata uwo musore baramukubita,akizwa na polisi ariko uwo mwana we arapfa. Bahamije ko yamwishe mu buryo bwo kumuturaho igitambo mu mihango ya gipfumu.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Uwase Diane   |   ku wa 12/10/2017, Saa 06:32

    Nibasege cyane Kuko ayo na madayimoni Kandi ikibasha kubyirukana na masegesho Uwiteka aregere abavandimwe bacu

  • 2

    Ngabonziza Elimerque   |   ku wa 12/10/2017, Saa 06:35

    Igitekerezo*Nugusenga
    abobadayimoni bamavampaya bagahunga

  • 3

    MAZIMPAKA Patrick   |   ku wa 12/10/2017, Saa 06:59

    Uzko najyaga mbibona mur Film ntarinzko bibaho. Gusa ndumva biteye ubwoba! Nugusenga cyane

  • 4

    kayumba ismail   |   ku wa 12/10/2017, Saa 09:58

    Igitekerezo*nibakore iperereza rihagigije izonyamanswa zinkazi bazikuremo mubantu

  • 5

    Bibiche   |   ku wa 12/10/2017, Saa 10:55

    Malawi ngo uburozi ni nkuko tuvuga ngo tugiye gusenga. Mfite inshuti yanjye ibayo yarambwiye iti abaturage usanga bajya kurega abaturanyi babo ngo babaraza ikuzimu cg babatwarira abana ikuzimu. Mwe muvuga ngo Tanzania bararoga, ubwo ntimuzi Malawi. Wagirango ni kwa satani neza.

  • 6

    Bibiche   |   ku wa 12/10/2017, Saa 10:55

    Malawi ngo uburozi ni nkuko tuvuga ngo tugiye gusenga. Mfite inshuti yanjye ibayo yarambwiye iti abaturage usanga bajya kurega abaturanyi babo ngo babaraza ikuzimu cg babatwarira abana ikuzimu. Mwe muvuga ngo Tanzania bararoga, ubwo ntimuzi Malawi. Wagirango ni kwa satani neza.

  • 7

    Osman   |   ku wa 12/10/2017, Saa 11:54

    Njye niho ntuye ariko ikibazo gihari ninyumvire ikiri hasi Mubaturage mubice byicyarokuko mumujyi Ntabirimo naho uvuze ngo ninkikuzimu ahubwo wee yaravangiwe niyibere mwijuru abandi abareke

  • 8

      |   ku wa 12/10/2017, Saa 12:19

    Ndumva bimeze nka flime nabonye yabyo yitwa long tani

  • 9

    trez   |   ku wa 12/10/2017, Saa 12:38

    Nibatuze ayoma vampire ndumva aciriritse nimba banashoboye kuyaha igiti akanapfa nibakomeze bazabamaraho bivuzeko arabantu babyigira kubwo gushaka agafaranga gus ukobiri nabo batinyurupfu nubwobica gus imana ifasha uwifashije

  • 10

    Tesi   |   ku wa 12/10/2017, Saa 16:02

    nonese koko vimpires zibaho cg ni movie

  • 11

    Amazina*   |   ku wa 12/10/2017, Saa 18:28

    rek rek ngo vampire

  • 12

      |   ku wa 12/10/2017, Saa 21:17

    Yooooooo!!!!¡!!!!ndumva bikomeye pe. Gusa ndumva Africa yose yahaguruka igahangana nicyo cyibazo ifatanije nindi migabane kwisi murirusange nkuko bahangana nibindi biza cy ibyorezo byibasira ikiremwamuntu.

  • 13

    Vampire hunter   |   ku wa 12/10/2017, Saa 21:46

    Iperereza riracyakomeje kuko l’ONU si shyashya wasanga yatugemuriye none c ifite bwoba ki?

  • 14

    Vampire hunter   |   ku wa 12/10/2017, Saa 21:48

    Iperereza riracyakomeje kuko l’ONU si shyashya wasanga yatugemuriye none c ifite bwoba ki?

  • 15

      |   ku wa 13/10/2017, Saa 04:14

    Iyo Isi Isigaye Irimukaga Kibiza Ivyotutarabona Biraje Bize Vampare Ngoyatanzwe

  • 16

    sarha   |   ku wa 13/10/2017, Saa 06:59

    Nta vampire zibaho ntimukarebe film ngomugire ngo nibyo ! ahubwo naba bashaka ibyo bitambo kuko abapfumu baba babisabye bitewe nibyo nabo basabye abo bapfumu! Satani aligukora nugusenga cyane

  • 17

    ngabonziza jean pierre   |   ku wa 13/10/2017, Saa 07:42

    yoo!! mbega inkurumbi imana ibarinde gusa nogusengacyane nukubyiyambaza kuko ayonamadaimon narinzingo ni film bibamo none na live kwer?

  • 18

      |   ku wa 13/10/2017, Saa 22:03

    Njye nihatuye 17 years ariko nibwobwambere nabyumva wallah, God protect my country Malawi

  • 19

    ntahobari   |   ku wa 15/10/2017, Saa 20:24

    ntakuntu bashakumuti wibyobihanya bitaramarabantu

  • 20

    Ethiene   |   ku wa 26/10/2017, Saa 04:21

    Igitekerezo*nayabonagmuri firime nkagirango ntabaho burya koko abaho

  • 21

    kalisa frgque   |   ku wa 28/10/2017, Saa 10:48

    kwizera imana kuko niyo nkuru bakarwanya icya cyago cyabateye

  • 22

    Nyampinga Cloudine   |   ku wa 29/10/2017, Saa 02:21

    Igitekerezo* Uwiteka Abarengere.

  • 23

      |   ku wa 3/12/2017, Saa 18:05

    Igitekerezo*Dusenge chane,naho uburozi bwamyeho kuva kera.

  • 24

    NSENGIYAREMYE. Francois   |   ku wa 14/12/2017, Saa 00:02

    Ntakiremwa cyagakwiye gukora ibyo birababaje.:

  • 25

    Gisa Fred   |   ku wa 14/12/2017, Saa 07:12

    Ehhh buteye ubwoba nibasenge imana ibatabare ntakindi

  • 26

    Christ Rafael Cheguevara   |   ku wa 28/12/2017, Saa 12:46

    Jew IcyO Mbona Nka Christ
    Nuk Bosenga Kuk Bavuga Ngo:
    Ntakinanira Imana Ariw
    Yezu-Kristu Kimw N’Ugesenga
    Hama Yezu-Kristu Akaba Ariw
    Aregera ubuzima bwacu

  • 27

    Mugabo Isac   |   ku wa 9/01/2018, Saa 16:28

    Najyaga mbibona muri film none byageze no muri Africa? Ubwo abazungu batuziye nyine hari vampire yumwirabura mwabonye?

  • 28

    MICO BEN PROSPER   |   ku wa 18/01/2018, Saa 16:55

    Ngewe birandenze pe Imana niyo yagira icyo ikora kuk brenze ubwenge bwa muntu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!111

  • 29

    Prince   |   ku wa 6/02/2018, Saa 08:14

    ko numva bitazoroha!!!

  • 30

      |   ku wa 25/02/2018, Saa 00:20

    Ahaa ibyari Filme biraje bibaye ibyanyabyo twarutuziko Vampires zitabaho !!! Nugusebga cyane pe

Tanga igitekerezo

-->