Lt Gen Mudacumura utavugaga rumwe n’u Rwanda yishwe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/09/2019, Saa 13:08:29 Yasuwe inshuro 1579

Aya makuru yamenyekanye, binyuze k’umunyamakuru w’umudage witwa Simone Schlindwein ukorera mu karere k’ibiyaga bigari

Uyu munyamakuru abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko uyu Lt Jenerali Sylvestre Mudacumura wayobora ingabo za FDRL zitavuga rumwe n’u Rwanda yiciwe mu gitero cyabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu, ahitwa Bwito muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ngo abo bantu bo mu mutwe wa Nduma bamusanze iwe baramurasa arapfa.

Ni imirwano ngo yamaze igihe kirekire kuko aba barwanyi ngo bakomeje guhashya umutwe wa FDLR mu gace ka Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umunyamakuru w’Umudage Simone Schlindwein w’Ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa TAZ ukorera mu karere k’ibiyaga bigari, yatangaje ko uyu musirikare yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abinyujije kuri twitter ye.

Lt Gen yahoze ari mu buyobozi bw’itsinda ry’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal, akaba yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kuva muri 2012 kuko rwari rwaramushyirayeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Lt Gen Sylvestre Mudacumura yavutse muri 1954, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Niwe wayoboraga ishami rya gisirikare rya FDLR ryitwaga Forces des Combattants Abacunguzi( FOCA).