Liberia: Hagiye kubaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu myaka 75 ishize

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/12/2017, Saa 09:42:47 Yasuwe inshuro 444

George Weah wahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru agiye kuba perezida wa Liberiya nyuma y’amatora yo ku wa kabiri.

Akanama k’igihugu gashinzwe amatora kavuga ko ku majwi 98,1% amaze kubarurwa, Bwana Weah wo mu ishyaka riharanira impinduka zinyuze muri demokarasi, ’Coalition for Democratic Change’ yatsinze ku kigero cya 61,5.

Bwana Weah azasimbura Ellen Johnson Sirleaf ku butegetsi mu kwezi gutaha.

Ni ku nshuro ya mbere hazaba habaye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu myaka igera kuri 75.

Atsinze uwari visi perezida Joseph Boakai uri inyuma mu majwi wagize 38,5%

Ubwitabire bw’abatora bwari hasi cyane.

Bwana Weah ni we mukinnyi wenyine uturuka ku mugabane wa Afurika watsindiye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi kizwi nka Ballon d’Or.
BBC


      

Tanga igitekerezo

-->