Kenya, inkongi y’umuriro yibasiye isoko abatari bake bahasiga ubuzima

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 28/06/2018, Saa 14:11:35 Yasuwe inshuro 499

Abagera kuri mirongo irindwi(70) higanjemo abana bakiri bato bajyanwe mu bitaro bakomeretse mu gihe abandi cumi n’abatanu(15) bitabye Imana mu nkongi yibasiriye isoko rinini rya Gikomba nkuko ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kibitagaza.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro byo muri iki gihugu bya Kenyatta National Hospital muri abo mirongo irindwi(70) Cumi n’abarindwi (17) bari abana hakaba harimo kandi nabakomeretse bikabije nkuko Thomas Mutie Umuyobozi w’ibi bitaro yabitangaje.

Yagize ati:"Muri iki gitondo twakiriye abarwayi mirongo irindwi ariko batanu muri bo bahageze bitabye Imana".

Iyi nkongi yatangiriye ahari imbaho ikomereza ahacururizwa imyenda ubundi itangira gukwira mu isoko ryose ikaba yangirije ibicuruzwa bifite agaciro kageze muri miliyoni z’amashiringi ya Kenya.
Ubwo iyi nkongi yari iri kuba, abakozi b’umuryango utabara imbabare uzwi nka croix rouge ndetse n’indi miryango itandukanye bahageze batangira gufasha abari bahungabanijwe niyo nkongi ari nako bakomeza gutanga ubufasha ku bari bakomeretse.

Goverinoma y’igihugu cya Kenya yatangaje ko abakomerekejwe niyi nkongi y’umuriro ko bazatangirwa amafaranga yo kwivuza ikomeza no kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi nkongi.


      

Tanga igitekerezo

-->