Jacob Zuma perezida wa Afurika y’epfo yeguye

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 14/02/2018, Saa 23:57:56 Yasuwe inshuro 403

Uwari perezida wa Afurika yepfo bwana Jacob Zuma yatangaje ko yeguye kumirimo ye yo kuyobora iki gihugu mu rwego rwo kubahiriza icyemezo yafatiwe n’ishayaka riri ku butegetsi ANC ari naryo akomokamo.

Ubuyobozi bw’ishyaka ANC bwari buherutse gusaba Jacob Zuma kwegura bitarenze amasaha 48 bitaba ibyo akeguzwa n’inteko ishinga amategeko yicyo gihugu, Bwana Zuma yari perezida wa Afurika yepfo kuva mu 2009 gusa uko ibihe bitambuka yagiye avugwaho ibayaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu arinabyo bitumye yegura.

Iyegura rye rije rikurikira ijambo rirerire aherutse kuvuga, aho yikomye abarwanashyaka ba ANC uburyo bakomeje kumufata no kumutererana mu bihe by’amajye arimo, aho yagize ati "icyo nzicyo nakoreye ibyiza byinshi abaturage ba Afurika yepfo uko nshoboye".
Ishyaka rya ANC naryo ryemeje ubwegure bwa Jacob Zuma aho byitezwe ko umuyobozi wiri shyaka bwana Cyril Ramaphosa ariwe uzasimbura Zuma.

Bwana Zuma yabaye impirimbanyi ya politiki mw’ishyaka rya ANC cyane cyane mu bihe bya Apartheid, yafatwaga nk’intwari y’abanyafurika yepfo mu bihe bimwe na nyakwigendera Mandela gusa kuri ubu yeguye amaze kwanduza isura ye kubera ibyaha bya ruswa ashinjwa.

Inkuru dukesha BBC


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    abdul karim   |   ku wa 15/02/2018, Saa 16:49

    Igitekerezo*yabikoze numuntu wumugabo yanse guta igihugu munvururu numugabo abugeze peee

Tanga igitekerezo

-->